Rutsiro: Bemeza ko inka bahawe zizahindura imibereho yabo

Imiryango 34 ituruka mu mirenge ya Gihango na Murunda mu karere ga Rutsiro yahawe inka muri gahunda ya “Gira inka” abazihawe batangaje ko zigiye guhindura imibereho y’imiryango wabo.

Izi nka bahawe kuri uyu wa gatanu tariki 16/1/2014, bavuga ko mbere batagiraga amahirwe yo kubona amata ku buryo bworoshye kandi bayakeneye no mu mirima yabo bamwe na bamwe bakabura ifumbire abandi bakayigura bahenzwe.

Inka bahawe ngo bizeye ko zizahindura imibereho yabo.
Inka bahawe ngo bizeye ko zizahindura imibereho yabo.

Abaganiriye na Kigali Today batanagje ko ubu ngo inka bahawe zigiye koroshya ubwo buzima, nk’uko uwitwa Nyiranzabahimana Eugenie afite imyaka 59 utuye mu kagali Bugina mu murenge wa Gihango abivuga.

Yagize ati” Njye ndashimira Paul Kagame umpaye inka sinzi uko namugira iyi nka ninshaka nzajya ndarana nayo kuko byandenze ni ubwambere ngiye gutunga inka kandi izahindura ubuzima bwanjye ndetse n’umuryango wanjye”.

Umuyobozi w'akarere yasabye abaturage bahawe inka kuzifata neza kandi bakazitiurira abaturanyi.
Umuyobozi w’akarere yasabye abaturage bahawe inka kuzifata neza kandi bakazitiurira abaturanyi.

Si uyu myukecuru gusa utangaza ko inka yahawe izahindura imibereho kuko na Ndekezi Felicien avuga ko agiye kubaho mu buzima bwiza ugereranyije na mbere ataratunga inka dore ko nawe ari ubwa mbere abonye inka ayita iye.

Ati “Njyewe ndishimye cyane kuko iyi nka niyo ya mbere ngiye gutunga kandi ndahamya ko imibereho uanjye igiye kuba myiza”.

Umuyobozi w’akarere Byukusenge Gaspard wari muri uyu muhango wo guha inka aba baturage yabasabye gufata neza izi nka kandi bakamenya ko bagomba kwitura umukuru w’igihugu kuko kumwitura ari uguha iyo ibyaye mugenzi we.

Ati” Izi nka muhawe mugomba kuzifata neza zikabagirira akamaro mu muryango kandi mugomba kwitura uzibahaye ariwe mukuru w’igihugu ariko kumwitura ni uguha umuturanyi iyo iyo nka izabyara.”

Umuyobozi w’akarere kandi yabasabye kutazakinisha kugurisha izi nka nk’uko mu minsi yashize hafashwe 2 zigiye kugurishwa zikagarurwa kuko uwagurisha izi nka yahanwa bikomeye akaba yanasabye ushinzwe ubworozi ko hajya hatangwa izi nka bagahita bandika n’umuturage uzahabwa iyo zibyaye kugira ngo nawe azabashe kujya acunga uzayimuha ko ayifata nabi.

Ikindi ni uko ngo umuntu uzajya afata inka ahawe azajya ahita ayamburwa igahabwa undi uyishaka kandi wiyemeje kuyifata neza. Muri aka karere hamaze gutangwa inka zisaga ibihumbi 6000 muri Gahunda gahunda ya Girinka yatangira mu mwaka wa 2006.

Mbarushimana Aimable

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka