Rusizi: Abaturage baranenga ikimenyane muri gahunda ya Girinka

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Nkungu baravuga ko hakoreshwa ikimenyane mu gutanga inka muri gahunda ya Girinka Munyarwanda.

Niyonzima Isaac umwe muri abo baturage utuye mu kagari ka Kiziguru avugako abaturage batamenya igihe inka zatangiwe usibye ko bajya kubona bakabona umuntu runaka yahawe inka kandi wajya kureba ugasanga uwayihawe ari wawundi wishoboye ufite n’izindi.

Yagize ati”Tujya kumva tukumva ngo kanaka yahawe inka wareba ugasanga yishoboye. Ese ko perezida Kagame yashyizeho iyo gahunda kugira ngo izo nka zihabwe abatishoboye, kuki zihabwa abishoboye kandi bafite izindi? Zijye zitangirwa mu ruhame abaturage bemeze uhabwa inka”.

Bamwe mu baturage ba Nkungu baranenga uko inka zitangwa muri Girinka
Bamwe mu baturage ba Nkungu baranenga uko inka zitangwa muri Girinka

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nkungu Ingabire Joyeux avuga ko inka zitazwe muri gahunda ya girinka ngo bagiye bakurikiza amategeko nubwo abaturage batabyakiriye neza kuko buri wese aba yumva ko yayihabwa.

Ingabire akomeza kuvuga ko hamwe na hamwe hagiye habaho amakosa mu gutanga izo nka ariko ngo hagiye gukorwa isuzuma kugira ngo abazihawe batazikwiye bazamburwe.

Yagize ati”Hari aho byagiye bigaragara ko hari ibibazo ariko dufite inama yo gusuzuma tukareba aho izo nka zagiye zitangwa mu buryo butaribwo bityo abazihawe kubera ikimenyane bakazamburwa mu gihe cya vuba”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umurenge wa Nkungu avuga ko abahawe inka batazikwiye bazazamburwa
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nkungu avuga ko abahawe inka batazikwiye bazazamburwa

Kugeza ubu imiryango 243 niyo imaze guhabwa inka mu murenge wa Nkungu.

Gahunda ya Girinka yatangiye muri 2006, itangijwe na Perezida Paul Kagame mu rwego rwo kugira ngo umuryango nyarwanda ubashe kwihaza mu biribwa cyane cyane ibikomoka ku matungo ndetse no guca indwara ziterwa n’imirire mibi.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka