Rurembo: Batandatu bituye bagenzi babo, abandi 25 borozwa inka muri gahunda ya Girinka

Abaturage batandatu bo mu murenge wa Rurembo mu karere ka Nyabihu bahawe inka muri gahunda ya Girinka bituye bagenzi babo, naho abandi bagera kuri 25 nabo bagabirwa inka muri iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 8/11/2013.

Bamwe mu baturage borojwebatangaje ko gahunda ya Girinka Munyarwanda, yatangijwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, igenda irushaho guhindura imibereho ya benshi mu Banyarwanda ibafasha kwikura mu bukene.

Inka 31 zatanzwe zaje zisanga izindi 113 zimaze gutangwa muri gahunda ya Girinka mu karere ka Nyabihu muri uyu mwaka w'imihigo wa 2013-2014.
Inka 31 zatanzwe zaje zisanga izindi 113 zimaze gutangwa muri gahunda ya Girinka mu karere ka Nyabihu muri uyu mwaka w’imihigo wa 2013-2014.

Umurenge wa Rurembo ni umwe mu mirenge 12 igize akarere ka Nyabihu. Kimwe n’indi mirenge mu gihugu, uyu murenge waragejejwemo gahunda ya Girinka kandi ku bazihawe mbere, umusaruro ugeretseho kunyurwa no gushimira uwaboroje ukaba ugenda uboneka.

Aboroje bagenzi babo ni abo inka zabo zagiye zibyara, bakanywa amata bakabona n’ifumbire, zamara gukuza inyana zonsaga bagahitamo kwitura bagenzi babo bakennye ngo nabo bazagere ku byo zabagejejeho.

Uretse gahunda yo kuziturirana yabaye muri Rurembo, mu tugari twose tugize uyu murenge, hanakorewe igikorwa cyo koroza inka abaturage b’abakene muri gahunda ya Girinka.

Umugabo umwe witwa Gaspard Ngirente, utuye mu kagari ka Mwana, umudugudu wa Nyagahangara mu murenge wa Rurembo, amaze koroza bagenzi be b’abakene inka 25. Iki gikorwa yagitangiye mu mwaka wa 2007.

Francois Bihoyiki, ni umwe mu baturage borojwe inka. Avuga ko inka yorojwe kugeza ubu yonsa ikaba inakamwa litiro zirindwi z’amata ku munsi. Kugeza ubu abana be babona amata abafasha mu kugira imirire myiza nk’uko yabitangaje.

Yongeraho ko abona n’ifumbire ituma imyaka ye yera neza akabona umusaruro mwiza. Kugeza ubu asanga ubuzima bwe n’ubw’umuryango we bwarahindutse cyane, nyuma y’aho yororejwe inka.

Inka 31 zatanzwe zaje zisanga izindi 113 zimaze gutangwa muri gahunda ya Girinka mu karere ka Nyabihu muri uyu mwaka w’imihigo wa 2013-2014.

Biteganijwe ko muri uyu mwaka inka 500 zizatangwa muri gahunda ya Girinka mu karere ka Nyabihu, nk’uko ushinzwe ubworozi muri aka karere Shingiro Eugene abitangaza.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka