Rulindo: Ubworozi bw’inkoko bwazamuye benshi mu bukungu n’imibereho myiza

Abaturage bo mu karere ka Rulindo mu ntara y’Amajyaruguru, bavuga ko korora inkoko bibazamura mu bijyanye n’iterambere n’imibereho myiza y’ingo zabo, bitewe n’uko imiterere yako yoroherereza ubwororozi butandukanye bw’amatungo magufi.

Akarere ka Rulindo ni kamwe mu turere dutanu tugize intara y’amajyaruguru, akaba ari akarere gafite ikirere cyiza cyo kororeramo amatungo magufi kimwe n’amaremare.
Ubworozi bw’inkoko mu karere ka Rulindo akaba ari ingenzi mu baturage ,ngo ku buryo inkoko zororwa n’abaturage benshi muri aka karere,kandi ngo zigatanga umusaruro ushimishije.

Uretse kubaha amafaranga, inkoko zinabafasha mu buzima bwiza.
Uretse kubaha amafaranga, inkoko zinabafasha mu buzima bwiza.

Bamwe mu baturage borora inkoko mu karere ka Rulindo bavuga ko kuva aho batangiriye kuzorora bateye imbere, ku buryo usanga ingo zabo zimeze neza,kubera ubu bworozi bw’inkoko.

Ngiruwonsanga Jean marie Vianney ni umworozi w’inkoko uzwi cyane muri aka karere, wo mu murenge wa Rusiga ,avuga ko ubu bworozi bwazamuye ubukungu bw’urugo rwe ku buryo ngo nta kindi yunva yakora kubera ukuntu yasanze zitanga umusaruro mwinshi.

Yagize ati”Kuva aho ntangiriye ubu bworozi nateye imbere cyane nta kindi nabivanga.”

Kuba kandi ubworozi bw’inkoko bwiganje cyane muri aka karere bunabateza bigaragarira nko kuba baritiriye ahantu ubu bworozi, aho mu murege wa Rusiga hari agace bise umudugudu w’inkoko kubera ubworozi bw’inkoko buhakorerwa n’abaturage hafi ya bose batuye muri uyu mudugudu.

Aba borozi b’inkoko babigize umwuga bakaba bavuga ko inkoko ari itungo ryiza ryororoka vuba kandi ngo ritarushya nk’andi matungo.

Gusa ariko n’ubwo bavuga ko ari itungo ritarushya kuryorora ,ngo binasaba kuryitaho kuko ngo rikunda isuku,ibi ngo bigasaba kuba umworozi ahora arireberera kugira ngo ridahura n’uburwayi.

Ifumbire y’inkoko kandi ngo ni ifumbire nziza cyane mu buhinzi,aho ifumbizwa imyaka ,ngo ugasanga imeze neza kandi yera neza. Imwe mu mirenge ikunze kugaragaramo ubu bworozi bw’inkoko akaba ari umurenge wa Bushoki,n’umurenge wa Rusiga

Hortense Munyantore

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka