Ubusanzwe mu Karere ka Rulindo abaturage bakunda korora amafi ,ariko ngo ugasanga nta mbaraga babishyiramo,none ku bufatanye n’ubuyobozi bw’akarere n’ishuri ryo mu gihugu cy’ububirigi rizwi ku izina rya Haute Ecole du Province Condoacet, bakaba biyemeje guteza imbere ubu bworozi bityo bakabubyaza umusaruro ugaragara.

Ihuriro ry’aborozi b’amafi muri Rulindo rikaba rivuga ko ryiteze iterambere ryinshi kuri ubu bworozi ,ngo kuko noneho bungutse umufatanyabikorwa wo kubafasha no kubatera inkunga, mu kuzamura ubworozi bwabo.
Gabriel Bavakure, umwe mu borozi b’amafi mu Karere ka Rulindo yagize ati” Hari icyizere ko ubuzima bw’aborozi b’amafi mu karere kacu bugiye kuzamuka ,kuko uyu mufatanyabikorwa aje kudufasha muri byinshi.”
Padiri Harerimana Jean Nepomuscene uhagarariye Ihuriro ry’Aborozi b’Amafi mu Karere ka Rulindo, yagaragaje zimwe mu mbogamizi bahuraga na zo mu bworozi bw’amafi avuga ko Abanyarwanda bafataga ubu bworozi nk’ umurimo w’abifashije, bityo ntibabashe kubwitabira ari benshi.
Akomeza avuga ko mbere bakoranaga n’undi mushinga witwaga FARGELAC wakoranaga na MINAGRI ,ariko ngo ukaza guhagarika ibikorwa byawo,bityo aborozi b’amafi bakaza gucika intege.
Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Kangwagye Justus, avuga ko iyi ari inkunga ikomeye mu iterambere ry’abatuye akarere ayoboye ,ngo kuko bizafasha abagatuye gukomeza guhanga udushya no kongera ubukungu bwabo.
Kangwagye akaba agira inama urubyiruko rwo muri aka karere ko rwakwibumbira hamwe rugakora ubu bworozi bw’amafi kuko ngo ari ubworozi bwiza kandi butanga umusaruro utubutse.
Uyu mushinga w’ubworozi bw’amafi watangiriye mu mirenge itanu ,muri cumi n’irindwi igize Akarere ka Rulindo.
Ku ikubitiro, aborozi bibumbiye muri iyi koperative y’aborozi b’amafi, bakaba bahawe ibikoresho bizajya bibafasha gupima ihindagurika ry’ubushyuhe bw’amazi ,n’ibindi bitandukanye.
Hortense Munyantore
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|