Aba baturage bavuga ko hari amasomo menshi bagiye bakura mu nama bagirwaga n’abashinzwe ubworozi mu gihe babaga babasuye mu tugari no mu midugudu.
Aborozi bahawe inka muri gahunda ya girinka bavuga ko byanze bikunze bagiye gushyira imbaraga mu bworozi kuko hari inama nyinshi bungukiye mu biganiro byagiye bitangwa mu cyumweru cyahariwe gahunda ya girinka mu nyarwanda yatangijwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame.
Ngezahayo Déo utuye mu Kagari ka Saruheshyi mu Murenge wa Mwendo agira ati “ubundi twari tuzi ko tugomba gufuhirira inka umuti ari uko yarwaye uburondwe, ariko batwigishije ko tudakwiye gutegereza ko iburwara, ubu twamenye uko tugomba kuhira inka, kuzisasira n’ibindi byinshi. Twizeye ko umusaruro ugiye kwiyongera cyane”.
Muri iki cyumweru hakozwe ibikorwa bitandukanye birimo kwigisha abaturage gufata neza inka bahawe, kwibukiranya amahame ya girinka, nk’uko bigarukwaho na Mukeshubutatu Joachim, ushinzwe ubworozi mu murenge wa Mwendo.
Abaturage bibutswa ko n’ubwo icyumweru cya girinka kirangiye ibyo bagikuyemo bakwiye kubishyira mu bikorwa kugira ngo umusaruro wabo urusheho kwiyongera.
Mu karere ka Ruhango icyumweru cyahariwe girinka cyatangiye tariki ya 29/10/2014 gisozwa tariki ya 06/11/2014, bamwe mu baturage batishoboye bakaba bararemewe nabo bibutswa kuzaremera abandi.
Eric Muvara
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
girinka mu nyarwanda ni agaciro ku gihugu cyacu kandi ni umurage mwiza ku gihugu cyiza cyejo hazaza , kandi ni umurage mwiza w’umuyobozi wacu Presdient Paul Kagame, kandi nukuri tutamucyeyo ngo dukomezanye urugendo kuko nibyinshi tugikeneye gukora turi kumwe na president wacu
gira inka mu Rwanda yafashije benshi nta munyarwanda ukicwa n’ubworo