Nyanza: Inka zisaga ibihumbi 15 zigiye gukingirwa indwara y’igifuruto

Akarere ka Nyanza kafashe ingamba zo gukingira inka zisaga ibihumbi 15 hagamijwe gukumira indwara y’igifuruto.

Ni nyuma y’uko mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza no mu mirenge ihana imbibi n’Akarere ka Huye hagaragaye iyi ndwara y’igifuruto mu minsi ishize.

Iki gikorwa cy’ikingira cyatangiye tariki 07/01/2015 hirya no hino mu Murenge wa Busasamana umaze iminsi ubonekamo ibimenyetso by’iyi ndwara, iri kingira rizakomereza no mu yindi mirenge igize akarere, nk’uko Dusabimana Laurent, umukozi w’Akarere ka Nyanza ushinzwe ubworozi abivuga.

Aborozi ba mbere bamaze gukingiza inka zabo.
Aborozi ba mbere bamaze gukingiza inka zabo.

Atangiza iri kingira ahitwa ku i Hanika mu Murenge wa Busasamana, yavuze ko mu byumweru bibiri bateganya gukingira inka zisaga ibihumbi 15 asaba buri wese kutazacikanwa mu rwego rwo guhangana n’iyi ndarwa yadutse nk’icyorezo mu nka.

Yagize ati “Turifuza ko buri nka yose yo mu Karere ka Nyanza yahabwa urukingo rw’iyi ndwara kuko irandura kandi inka ifashe iyo itavuwe neza ihasiga ubuzima umworozi akaba ariwe ubihomberamo n’ igihugu cyose muri rusange”.

Umworozi wese kugira ngo inka ye ihabwe uru rukingo harimo kwishyurwa amafaranga magana abiri y’u Rwanda, nk’uko umukozi w’Akarere ka Nyanza ushinzwe ubworozi abisobanura.

Ati “Kwirinda indwara biruta kuyivuza niyo mpamvu buri mworozi wese asabwa kuzana inka ye igahabwa urukingo rw’indwara y’igifuruto”.

Aborozi bose barasabwa gukingiza inka kugira ngo bakumire igifuruto.
Aborozi bose barasabwa gukingiza inka kugira ngo bakumire igifuruto.

Mu rwego rwo kurushaho guhangana n’iyi ndwara ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza buravuga n’abandi bazacikanwa n’iri kingira hari amahirwe yandi abateganyirijwe kugira ngo nabo inka zabo zihabwe uru rukingo.

Ngo n’ubwo hashyizwe imbaraga nyinshi mu gukingira inka hirindwa iyi ndara y’igifuruto, ngo nta nka kugeza ubu zirahitanwa nayo usibye hamwe na hamwe hagaragaye ibimenyetso byayo bakihutira kuzivuza amazi atararenga inkombe.

Dusabimana asobanura ko bimwe mu bimenyetso by’iyi ndwara ku nka yafashwe ari ugufuruta ku ruhu rwayo bigaherekezwa n’umuriro mwinshi.

Yibukije buri muturage wese ufite inka mu Karere ka Nyanza kwihutira kuyikingiza kugira ngo hatazagira uwo ipfira ubusa kandi urukingo rwayo ruriho kandi rugatangwa ku buryo bworoheje.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Wow! Courage Laurent! Ni mukumire ubwo burwayi kabisa butarakwirakwira! Methode

Methode yanditse ku itariki ya: 8-01-2015  →  Musubize

Ko tubona inka gusa se Veterineri arihe? Aho iyi ntuyaba ari imitwe, aborozi bakaza gutaha badakingije?

ks yanditse ku itariki ya: 7-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka