Nyange: Kubura amata bitumye imashini zisaza zidakora

Abanyamuryango ba koperative Umubano ikoresha ikusanyirizo ry’amata mu murenge wa Nyange bavuga ko kubura amata bitumye imashini zimara imyaka 3 zidakora.

Iri kusanyirizo ryatangiye gukora mu mwaka wa 2012, nyuma yo guhabwa ibikoresho bigezweho birimo n’imashini zo gutunganya amata. Kugeza ubu, izo mashini nini 2 ntizirakora kubera ko koperative itarabona amata akenewe ngo zikoreshwe.

Imashini zigiye gusaza zidakoze copy
Imashini zigiye gusaza zidakoze copy

Mukagatwaza Odette, umukozi w’iyo koperative akaba n’umunyamuryango wayo avuga ko bakira amata adahagije ku munsi bigatuma imashini zidakora.

Ati “Ku munsi tubasha kubona litiro z’amata ziri hagati y’100 na 120. Izo ni nkeya cyane ntizabasha gukoresha izi mashini. Niyo mpamvu zitangiye kugaragara nk’izishaje”.

Akomeza avuga ko izo mashini zagenewe kwakira litiro 2500 z’amata, ariko ko kugira ngo zikore bisaba byibura litiro 600. Kuva batangira gukora nta na rimwe barabona amata ageze kuri izo litiro, mu gihe bavuga ko isoko ry’amata baba bakiriye ryo rihari ndetse batarihaza.

Nizeyimana Anselme, umuvuzi w’amatungo n’umukozi w’iyo koperative avuga ko bafite n’isoko hanze y’Akarere ka Ngororero ariko bakaba barabuze amata.

Ati “Hari abantu bo mu mujyi wa Muhanga badusabye ko twajya tubaha byibura litiro 2000 mu cyumweru ariko twarayabuze. Hari kandi n’abandi bakenera amata nko mu mashuri ariko ntituyabone”.

Ahakorera ikusanyirizo
Ahakorera ikusanyirizo

Muri Werurwe uyu mwaka, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyange Niyonsaba Ernest yari yadutangarije ko ikibazo cy’ibura ry’amata kigiye gukemurwa vuba amata yose yo mu murenge akanyuzwa mwikusanyirizo.

Ubu avuga ko bagiye kwiyambaza indi mirenge kugira ngo babone amata ahagije. Ati “Twatangiye kumvikana n’abafatanyabikorwa bafite amata menshi nk’abo mu mirenge ya Murundi na Rugabano mu karere ka Karongi, ndetse n’abo mu murenge wa Ndaro muri Ngororero. Dufite ikizere ko amata azaboneka vuba izi mashini zigakora”.

Umurenge wa Nyange usanzwe ubarirwa ku mwanya wa kabiri mu kugira inka nyinshi zitanga umukamo muri Ngororero, nyuma y’Umurenge wa Muhanda ufite inzuri za Gishwati.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

wasanga igiciro bayatangaho ari gito bigatuma abaturage batayazana. Ko bahawe inka muri gahunda ya girinka ndetse na PAPSTA ikazitanga cyane muri nsibo ubwo biterwa n’iki? vetenaire abigenzure

baby yanditse ku itariki ya: 23-11-2015  →  Musubize

Ndatanga inama ko Iyi Cooperative ikwiriye kunoza imikoranire n’amakusanyirizo afite amata menshi akeneye amasoko bityo nk’abantu bafite isoko badahaza bakaba bajyanaho amata ava kuyandi makusanyirizo bityo isoko ryabo hatazagira uribatwara bakabona gukomeza gushakisha amata ahabegereye

Ndabarangira Ikusanyirizo ry’Umurenge wa Ruhango riri mu Karere ka Ruhango

Ikindi bazagenzure impamvu bafite amata menshi mu Murenge bakaba batayabona wasanga har’ikibazo mu mikorere

Lambert Sinzayigaya yanditse ku itariki ya: 22-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka