Nyamagabe: Amatungo bahawe azabafasha gufumbira uturima tw’igikoni

Abaturage bo mu karere ka Nyamagabe bahawe ihene, batangaza ko bagiye kubona igifumbira uturima twabo tw’igikoni, kugira ngo barwanye imirire mibi mu bana no mu muryango muri rusange banakumire ikibazo cyo kugwingira gikunze kugaragara mu karere ka Nyamagabe.

Babitangarije mu gikorwa kigamije kongera imirire myiza no kurwanya imirire mibi mu baturage no guteza imbere umuturage, ahatanzwe ihene ebyiri kuri buri muturage mu baturage 50, kuri uyu wa kabiri tariki 24/2/2014.

Ifumbire izaturuka ku hene zatanzwe izafasha abaturage kugera ku musaruro uhagije bityo barwanye imirire mibi
Ifumbire izaturuka ku hene zatanzwe izafasha abaturage kugera ku musaruro uhagije bityo barwanye imirire mibi

Abaturage batuye umurenge wa Cyanika, akarere ka Nyamagabe, bahawe ihene bavuze ko bigiye kubafasha kujya babona ifumbire, bityo bakabona umusaruro ugaragara nabo bakabasha kurya indyo yuzuye, nk’uko byatangajwe n’uwitwa Cylvestre Manirakora.

Yagize ati: “Izi hene rero zizamfasha kubona ifumbire kugira ngo mbashe guhinga imbuto, mfumbire neze nyine ubundi mu rugo barye kandi tunasagurire amasoko.”

Uwitwa Immaculee Mukakarangwa nawe yagize ati “Iyi hene bayimpaye kugira ngo, nzajye mpinga imboga turye tunabone umusaruro utubutse.”

Abaturage basabwe kwita ku hene bahawe zikazabatezimbere kuko ihene ibyara inka.
Abaturage basabwe kwita ku hene bahawe zikazabatezimbere kuko ihene ibyara inka.

Umuhuzabikorwa w’umuryango uharanira iterambere ry’umuryango (IPFG) Faustin Kanani, yatangaje ko izi hene bahaye batanze, zizafasha abaturage kubona ifumbire mu rwego rwo kubona umusaruro uturuka ku turima tw’ubuso buto.

Yagize ati “Biratanga ikizere yuko bizagira uruhare mu kugabanya imirire mibi ndetse no gukumira kukwingira muri aka karere, kubera ko bizanoza indyo, abaturage barya, barya imboga kuri buri funguro bityo bikazagabanya imirire mibi.”

Muri gahunda zitandukanye zo gufasha umuturage ku rwanya imirire mibi ku bana bari munsi y’imyaka itanu, ubu akarere ka Nyamagabe kari ku kigero cya 4,3 % naho ikibazo cy’abana bagwingira bavuye kuri 53% bigera kuri 40,1% nkuko bigararagwa ni icyegeranyo giherutswe gukora na minisiteri y’ubuzima.

Caissy Christine Nakure

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka