Nyagatare: Barasabwa gusenyera umugozi umwe mu gukumira uburenge

Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB) kirasaba ubufatanye hagati y’abaturage, abacuruzi n’ubuyobozi kugira ngo hakumirwe indwara y’uburenge yibasiye tumwe duce tw’igihugu cy’Ubugande duhana imbibe n’Akarere ka Nyagatare.

Indi ngamba RAB yafashe ni ugushyiraho ibidendezi by’amazi birimo imiti noneho abantu bambuka umupaka baza mu Rwanda bakabanza gukandagira muri ayo mazi kugira ngo udukoko twose twari ku birenge dupfe.

Uretse abantu ngo n’ibinyabiziga biturutse mu Buganda na byo bigomba kunyura muri icyo kidendezi kirimo umuti wica udukoko. Nta amatungo kandi yemerewe kwambukiranya umupaka mu gihe iki kibazo cy’uburenge kitarakemuka ; nk’uko bisobanurwa n’ umukozi wa RAB ukorera ku mupaka wa Buziba, Nyamuberwa Fred.

Abaturage bo mu gihugu cya Uganda bakoresha umupaka wa Buziba winjirira mu murenge wa Tabagwe bashima icyemezo cya RAB cyo gukumira uburenge basaba abantu kunyura mu kidendezi cy’amazi kuko ngo ari uburyo bwiza bwo kwirinda.

Mbabazi William, umugande wambuka umupaka buri munsi kubera ubucuruzi bw’ibitoki n’ibitunguru azana mu mujyi wa Nyagatare, aganira na radiyo y’abaturage ya Nyagatare yagize ati « Nta muntu wakanga kunyura muri aya mazi kuko nta wakwifuza kwanduza umuturanyi we uretse umugome».

Abakozi ba RAB basaba ubufatanye bw’inzego zitandukanye kuko ngo basanga hari abashobora kwita ku nyungu zabo gusa bagakora ibinyuranye n’izo ngamba.

Aha batunga agatoki abakora ubucuruzi bwa magendu binjirira ahatemewe kuko bagenda bihishahisha. Ibi bigatuma basaba cyane cyane inzego z’umutekano n’iz’ubuyobozi mu nzego z’ibanze kuba maso.

Dr Zimurinda umukozi wa RAB ushinzwe gukumira indwara z’ibyerezo mu Ntara y’Uburasirazuba ashima uruhare abaturage bakomeje kugira mu gukumira iyi ndwara kandi akavuga ko kuba bazi neza ububi bw’iyi ndwara y’uburenge bifite akamaro kuko biri mu bituma bafatanya n’izindi nzego mu kuyikumira batanga amakuru.

Akameza asaba abacuruzi b’amatungo cyane cyane abacuruza inka kuba bihanganye bahagarika ubucuruzi bwambukiranya umupaka.

Virusi itera uburenge ntigira umuti cyakora ngo bufite urukingo ariko nabwo ruterwa itungo ritarafatwa. Bivuze ko iryamaze kwandura ridashobora kuvurwa; nk’uko Dr Zimurinda abisobanura.

Indwara y’uburenge ifata mu kanwa no mu binono by’inka. Iyi ndwara ikwirakwizwa n’urujya n’uruza rw’amatungo ishobora no kwinjizwa n’abantu bagendesha ibirenge cyangwa ibinyabiziga byakandagiye ahari udukoko tuyitera.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka