Nyabihu: Hagiye gutezwa imbere ubworozi bw’amatungo magufi cyane inzuki n’inkoko

Bitewe n’uko aborozi b’amatungo magufi bakomeje kugaragaza akamaro ubworozi nk’ubwo bubafitiye mu gutuma imibereho yabo iba myiza ndetse no mu iterambere, kuri ubu mu karere ka Nyabihu bagiye kurushaho kubushyiramo imbaraga muri uyu mwaka w’imihigo wa 2014-2015, hakazibandwa cyane ku nzuki n’inkoko.

Shingiro Eugène ushinzwe ubworozi mu karere ka Nyabihu avuga ko bagiye kwibanda cyane ku bworozi bw’inzuki mu nkengero z’ishyamba rya Gishwati ndetse n’iza parike y’ibirunga, ubu bworozi bukazarushaho guteza imbere abaturage baturiye utwo duce kuko inzuki zizajya zihova muri ayo mashyamba no mu tundi duce tudahingwa kandi bikazatuma ibidukikije birushaho kubungwabungwa.

Ibi bikaba bijyanye na gahunda yo guteza imbere uburyo bwo kwihangira indi mirimo izana inyungu itari ubuhinzi gusa kandi abaturage bakaba babikangurirwa, nk’uko Mukaminani Angéla umuyobozi wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu mu karere ka Nyabihu akunze kubigarukaho.

Shingiro ushinzwe ubworozi mu karere ka Nyabihu avuga ko bagiye kwibanda ku bworozi bw'amatungo magufi cyane cyane inkoko n'inzuki.
Shingiro ushinzwe ubworozi mu karere ka Nyabihu avuga ko bagiye kwibanda ku bworozi bw’amatungo magufi cyane cyane inkoko n’inzuki.

Amatsinda 5 y’aborozi b’inzuki mu murenge wa Rambura, akagari ka Mutaho yasabwe kwishyira hamwe ubu yamaze kubakirwa inzu izashyirwamo imizinga y’inzuki ndetse bahawe n’amahugurwa kuri ubu bworozi basanzwe banakora.

Iki gikorwa kandi cyakurikiwe n’icyo kubakira aborozi b’inzuki mu karere ka Nyabihu ikusanyirizo ry’ubuki ubu riri kubakwa mu murenge wa Bigogwe hafi y’ikusanyirizo ry’amata.

Ikindi kizibandwaho gikomeye ni uguteza imbere ubworozi bw’inkoko kugira ngo buzazamure imirire y’abaturage n’iterambere.
Ubu bworozi buzajya butuma abaturage babasha kubona amagi n’inyama ku buryo bworoshye nk’uko Shingiro yabigarutseho, bukazajya kandi bunatuma babasha kwikenura bagurisha nk’itungo rigufi cyangwa amagi mu gihe bagize akabazo kihutirwa gukemurwa.

Abasanzwe bakora ubworozi bw'inkoko bemeza ko bwabafashije gutera imbere.
Abasanzwe bakora ubworozi bw’inkoko bemeza ko bwabafashije gutera imbere.

Guteza imbere ubworozi bw’amatungo magufi bishyizwemo ingufu mu gihe abaturage bari basanzwe borora aya matungo batangaza ko abagirira akamaro gakomeye cyane ku kijyanye no kwikenura, kubona ifumbire n’imirire nk’uko umwe mu borora inkoko witwa Shadaraki wo mu murenge wa Mukamira abivuga.

Kuri ubu amakoperative atandukanye nk’iyo mu mudugudu wa Nyirabashenyi ahatuye abimuwe muri Gishwati yatangiye korozwa inkoko, mu rwego rwo kuyafasha kwiteza imbere binyuze mu bworozi bw’amatungo magufi.

Akarere ka Nyabihu ni kamwe mu turere mu Rwanda duteye imbere mu bworozi aho habarirwa inka zikabakaba mu bihumbi 40, ihene zirenga ibihumbi 35, intama, ingurube, inkwavu ndetse n’ibyuzi byororerwamo amafi bigera kuri 46 hakiyongeraho ikiyaga cya Karago ndetse n’ibizenga 2 .

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nubundi ubu bworozi bugoboka ababukora kandi bukanatanga umusaruro mu gihe gito , uretse na Nyabihu nahadi bashatse babukora kandi bukabahira

kinihira yanditse ku itariki ya: 2-09-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka