Ntibarashobora kwesa umuhigo wa “Gira inka”

Akarere ka Rubavu kamaze gutanga inka 300 mu nka 900 kahize mu muhigo n’ubwo ubuyobozi buvuga ko n’izisigaye zizaboneka zigatangwa.

Kuri uyu wa kane tariki 11 Gashyantare 2016, akarere katanze inka 34 mu Murenge wa Mudende zuzuza umubare w’inka 300 zimaze gushyikirizwa abaturage muri gahunda ya “Gira inka” mu mwaka wa 2015-2016.

Zimwe mu nka zitangwa muri gahunda ya Girinka zihabwa abatishoboye.
Zimwe mu nka zitangwa muri gahunda ya Girinka zihabwa abatishoboye.

Uyu muhigo uboneka nk’ukiri inyuma kuko ufite ijanisha rya 30%, ubuyobozi bw’akarere butangaza ko bufite ikizere cyo kuzawugeraho, nk’uko muyobozi ushinzwe ubworozi mu karere Kalisa Robert yabtangarije Kigali Today nyuma y’iki gikorwa.

Yagize ati “Umuhigo waratinze ariko hari ikizere ko uzagerwaho, kuko rwiyemezamirimo wahawe isoko ryo kudushakira inka 132 ubu yatubwiye ko amaze kuzibona. Igisigaye ni ukuzireba tukazishyikiriza abaturage.”

Kalisa avuga ko akarere kahize kuzatanga inka 900 zivuye muzo abaturage bazitura, izizagurwa n’akarere 132 n’izindi 154 zizatangwa na rwiyemezamirimo wahawe isoko muri 2014-2015 ryo gutanga inka ntabikore ariko yemera kuzitanga uyu mwaka.

Yavuze ko izindi zizatangwa n’abafatanyabikorwa, cyakora akagaragza ko imibare y’iziturwa n’izizurwa bishobora kugora akarere kugera ku muhigo kiyemeje.

Umuhigo wo gutanga inka muri gahunda ya girinka uri mu mihogo akarere kahize kandi ugomba kugafasha kubona amanota azatuma kagera mu myanya itanu ya mbere nk’uko kabyifuje nyuma yo kuba aka 15 mu mihigo ya 2014-2015.

Imibare y’akarere ka Rubavu igaragaza ko kuva 2011-2015 hatanzwe inka 2.118, igikorwa cyajyanye no kongera umubare w’inka zitangwa kuko 2011 hatanzwe inka 290, 2012 hatangwa 425, 2013 hatangwa inka 567, naho mu 2014 hatangwa 549. Muri 2015 umubare waragabanutse hatangwa inka 287.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka