Ngoma: Kubyaza inka ibazwe ntibikiri umutwaro uremereye ku mworozi

Aborozi mu karere ka Ngoma barashima ubwisungane mu kuvuza amatungo, kuko ubyaje inka bayibaze atakishyura ibihumbi 50 yishyura bitanu gusa.

Iyi gahunda y’ubwisungane bw’amatungo ishimwa cyane n’abahawe inka muri gahunda yatangijwe na perezida Kagane ya “Gira inka Munyarwanda” aho zihabwa abatishoboye ngo zibafashe kwitezaimbere vuba.

Abahabwa inka muri gahunda ni abakennye kugirango zibakure mu bukene.
Abahabwa inka muri gahunda ni abakennye kugirango zibakure mu bukene.

Musabyemariya Jean D’Arc,umwe mu bahawe inka muri “Gira inka munyarwanda” mu murenge wa Mutendeli ,avuga ko kubyaza inka bayibaze (Cesarienne) byabasabaga ibihumbi 50, bamwe ntibayabone inka zigapfa,ariko aho bishyiriye hamwe ngo inka ibazwe ibyara bishyura amafaranga ibihumbi bitanu gusa.

Yagize ati “Kubyaza inka ibazwe byari ikibazo gikomeye kuko byatwaraga ibihumbi 50, bamwe bakayabura zigapfa ariko ubu twagiye mu bwisungane dutanga ibihumbi bitanu gusa inka veterineri akayibyaza ayibaze.”

Buri munyamuryango w’ubwisungane mu matungo i Mutendeli atanga amafaranga 3,000 Frs ku mwaka ariko akajya atanga andi 200 buri kwezi afasha mu koza izo nka hagurwa imiti.

Mu myaka ine bamaze muri iyi gahunda y’ubwisungane ngo ntakibazo cyabaye cy’igihombo kuko ngo bashoje umwaka wa 2014 bafite mu isanduku ibihumbi bigera kuri 200 kuri miliyoni zisaga enye bamaze gukoresha.

Umuyobozi w’akarere karere ka Ngoma,Nambaje Aphrodise, ahima uburyo aba bororozi bishatsemo ibisubizo none bakaba ari indashyikirwa babikesha igikorwa bakoze cyo kwisungana mu kuvuza amatungo yabo.

Aborozi murenge wa Mutendeli n’ibice bihegereye bitabiriye ubwisungane mu kuvuza amatungo,bashyize inka zigera hafi 650 muri ubu bwisungane, kugira ngo barusheho kwitezaimbere babikesha ubworozi bw’inka.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Natwe Turifuzako Inaha Iwacu Akarere Ka Nyanza Umurenge Wa Mukingo Iryoterambere Ryatugeraho.

ISHIMWE Pacifique yanditse ku itariki ya: 19-08-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka