Musanze: Uruganda rukora ibiryo by’amatungo rwitezweho guteza imbere ubworozi n’ubuhinzi

Uruganda rutunganya ibiryo by’amatungo rwitwa “Zamura Feeds” rwafunguwe ku mugaragaro ku wa Kane tariki 19/02/2015 rwitezweho guteza imbere aborozi bongera amagi babonaga, ndetse n’abahinzi bakabona isoko ry’umusaruro wabo.

Uru ruganda ruzorohereza aborozi bagura ibiryo mu Mujyi wa Kigali babibone hafi kandi byujuje ubuzinarantenge. Ikindi ngo abahinzi bazabona aho bagurishiriza umusaruro wabo uva ku buhinzi kuko rukenera soya n’ibigori byinshi, ndetse by’umwihariko isoko ry’ibigori ryari ikibazo kubera ko byeraga ku bwinshi mu Majyaruguru.

Uruganda rwa Zamura Feeds rufite ubushobozi bwo gukora toni ibihumbi 40 ku munsi.
Uruganda rwa Zamura Feeds rufite ubushobozi bwo gukora toni ibihumbi 40 ku munsi.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Tony Nsanganira witabiriye uyu muhango, yashimye ubushobozi uru ruganda rufite, avuga ko ari igisubizo ku biryo by’amatungo mu gihugu kuko hari amafaranga atari make yakoreshwaga mu kutumiza ibiryo hanze.

Agira ati “Ariko uko twarubonye bigaragara ko rufite ubushobozi bwo kuba rwahaza igice kinini cy’igihugu cyacu... Ikigaragara kindi biratugabanyiriza ibyo twakuraga hanze kandi biduhenze aho dukoresha amavize menshi twagombye kuba dushyira mu bikorwa by’iterambere. Kugira uruganda nk’urunguru biratuma n’ayo madevize agabanuka tukayashyira mu bindi bituma igihugu kirushaho gutera imbere”.

Uru ruganda ruzatanga akazi ku bantu benshi.
Uru ruganda ruzatanga akazi ku bantu benshi.

Uruganda “Zamura Feeds” rukora ibiryo by’inka, ingurube n’inkoko, mu minsi iri imbere rukazakora iby’amafi. Uru ruganda rufite ubushobozi bwo gukora toni ibihumbi 40 ku munsi z’ibyo biryo kandi bikungahaye ku bikenewe byose kugira ngo amatungo yabiriye atange umusaruro mwiza.

Umworozi w’inkoko witwa Abiyingoma Aimable umaze amezi abiri akoresha ibi biryo, avuga ko mbere y’uko abikoresha inkoko ze zateraga ku kigereranyo cya 85%, none mu mezi abiri ashize abikoresha zitanga umusaruro w’amagi ku gipimo cy’100%.

Icyakora, Abiyingoma avuga ko mu byumweru bibiri bishize, umusaruro zatangaga wasubiye inyuma zitera ku 70%, agakeka ko byatewe n’ibiryo bitameze neza.

Tonny Nsanganira (wambaye ikoti) hamwe n'umushoramari Donnie Smith n'abakozi b'uruganda.
Tonny Nsanganira (wambaye ikoti) hamwe n’umushoramari Donnie Smith n’abakozi b’uruganda.

Karugarama uyobora uru ruganda yemeza ko ibiryo byabo byujuje ubuzinantenge kuko mbere yo gushyirwa ku isoko babanza kubinyuza muri labotarwari bagapima niba byujuje ibisabwa byose kugira ngo amatungo yabiriye atange umusaruro.

Uruganda “Zamura Feeds” ni urw’umushomari w’Umunyamerika, Donnie Smith rwuzuye rutwaye miliyoni imwe n’ibihumbi 100 by’amadolari y’Amerika hamwe n’ibikoresho.

NSHIMIYIMANA Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

TURI UGANDA NATWE TURI ABOROZI B’INKOKO TWASABAGA KO TWAGIRANA IMIKORANIRE,MUKAJYA MUDUHA IBIRYO BY’INKOKO TWORORERA I KISORO.

RAHAYETU yanditse ku itariki ya: 5-10-2017  →  Musubize

MUZAZAGURE IBIKORWA BYANYU MUZE MUNTARA Y’AMAJYEPFO TURABAKENEYE CYANE.MURAKOZE

MUKANZIZA REBECCA yanditse ku itariki ya: 14-11-2016  →  Musubize

MUZE MU NTARA SOUTH

JAKYG yanditse ku itariki ya: 10-10-2015  →  Musubize

uru ruganda rwitezweho kuzamura ibikorwa by’ubuzima bw’amatungo bityo ubworozi bw’amatungo butere imbere

tigana yanditse ku itariki ya: 20-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka