Mu Rwanda hadutse icyorezo cy’inzuki cyitwa Varroa

Inzobere mu bworozi bw’inzuki ziratangaza ko habonetse indwara yitwa varroa mu nzuki zo mu Rwanda ku buryo ngo hatagize igikorwa nta ruyuki rwaba rukibarizwa mu Rwanda nyuma y’imyaka ibiri.

Indwara ‘Varroa’ ubusanzwe itabonekaga mu Rwanda ndetse no muri Afurika yo hagati n’Amajyepfo, yagaragaye muri iki cyumweru mu karere ka Huye ahari ubworozi bw’inzuki mu kigo cya ISAR Ruhande. Iyi ndwara isa nk’ikirondwe, itangira ipfura inzuki amababa ikanazinyunyuza kugeza ubwo zitabasha kuguruka hanyuma zigapfa.

Hamim Abbas, umwarimu mu ishuri rikuru ry’ubuhinzi n’ubworozi (ISAE Busogo), yavuze ko iyi ndwara isanzwe igaragara hamwe na hamwe ku isi ariko yari itaragaragara mu Rwanda no mu bihugu birukikije.

Hamim yagize ati “ tugiye gukurikirana turebe niba itari mu tundi duce tw’igihugu kuko dusanze iyi ndwara ya ‘varroa’ iri n’ahandi mu Rwanda cyaba ari ikibazo gikomeye.”

Yakomeje avuga ko iyi ndwara iramutse igeze mu nzuki ishobora kuzangiza kandi mu buryo bwihuse ati “Ni indwara mbi cyane; umuntu yayigereranya na Sida mu bantu.”

Didier Gillet, Umubirigi w’impuguke mu bijyanye n’ubworozi bw’inzuki, yagize ati “Varroa ni indwara mbi ku nzuki kuko iyo izigezemo ishobora kwangiza umuzinga wose mu gihe gito cyane. Kuba twamaze kuyibona hano i Huye rero ni ukuvuga ko mu Rwanda yahageze.”

Gillet avuga ko kurwanya iyi ndwara bizasaba gushaka amakipe y’abantu basobanukiwe n’ubuvuzi bw’iyi ndwara bakajya ahari inzuki hose bakazivura. Yagize ati “ Ni indwara mbi ku buryo nihatagira igikorwa mu myaka ibiri nta ruyuki ruzaba ruri mu Rwanda.”

Nubwo iyi ndwara ifite imiti, si buri wese washobora kuyigura kuko umuti ushobora kuvura inzuki zo mu mizinga itanu ugura amafaranga asaga 8000.

Iyi ndwara yagaragaye bwa mbere mu myaka ya 1960 mu gihugu cy’Uburusiya, igera mu Burayi mu myaka ya 1980 ikomeza isakara n’ahandi ku isi. Kugeza ubu yari itaragaragara mu bihugu byo muri Afurika yo hagati n’iy’amajyepfo aho u Rwanda rubarizwa.

Uko iyi ndwara yaba yarageze mu Rwanda ntibiramenyekana ariko birashoboka ko ishobora kuba yaraje muri zimwe mu nzuki zijya zizanwa mu Rwanda zivuye hanze.

Jacques Furaha

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Murakoze ndi mukarere kanyamagabe umurejye wa musange. RAB nidufashe guhashya icyo cyorezo kandi batugezeho namakuru ahajyije ndetse banatwegereze iyomiti igihe tubonye ibimenyetso tujye tuyitabaza.Murakoze

Noel MUSABYIMANA yanditse ku itariki ya: 21-06-2017  →  Musubize

Nshimye ko iyi nkuru y’incamugongo nyihawe n’urubuga rwanyu. Ubu se MINAGRI itegereje iki ngo ikwirakwize amakuru ajyanye n’iyi ndwara noneho abavumvu bose bo mu gihugu batangire kugenzura imizinga yabo ari nako batanga amakuru ku nzego zibari hafi!

HARINDINTWARI Ezechiel yanditse ku itariki ya: 18-01-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka