Karongi: Abarobyi baratabaza kubera ifi yitwa Rwanda Rushya irya isambaza

Abarobyi mu Kiyaga cya Kivu bavuga ko bafite impungenge ku musaruro w’amafi yo mu bwoko bw’isambaza ushobora kuba muke kubera ifi bita “Rwanda Rushya” ngo irya isambaza na zo zirobwa muri iki kiyaga.

Mu gihe mu kiyaga cya Kivu hasanzwe harobwamo ubwoko butatu bw’amafi burimo isambaza, indudugu na tilapia, umusaruro w’isambaza ngo ushobora kugabanuka bitewe n’ubwoko bw’andi mafi ajya kungana n’isambaza buba muri iki kiyaga ngo burya isambasa.

Muhashyi Ephrem, umwe mu barobyi mu Kiyaga cya Kivu ukorera muri Koperative Baraka agira ati “Rwanda Rushya ni injanga zaje muri iki kiyaga abantu batazikunda. Usanga zo ziruka ku isambaza zikazirya.”

Ugirashebuja Remmy, Umuyobozi w’Ihuriro ry’amakoperative y’abarobyi mu Karere ka Rusizi, na we avuga ko iyi fi bahimbye Rwanda Rushya ibangiriza cyane kuko ngo irya utundi dufi nk’isambaza n’indugu. Agira ati “Irazirya ku buryo dushobora kugira ubwoba ko igihe cyose yakomeza umusaruro w’isambaza n’indugu ushobobora kugabanuka.”

Ifi yitwa "Rwanda Rushya" ngo irya isambaza.
Ifi yitwa "Rwanda Rushya" ngo irya isambaza.

Umuyobozi w’Ishami ry’Uburobyi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), Dr Rutaganira Wilson, na we avuga ko ubu bwoko bw’amafi buzwi ariko ubushakashatsi bukaba nta byinshi burabugaragazaho.

Agira ati “Iyi fi natwe ntabwo turamenya neza aho yaraturutse ariko birashoboka ko yaba yarazanye n’izi sambaza ariko igatinda gukura.”

Dr Rutaganira asobanura ko kubera isambaza zashyizwe mu Kivu mu mwaka wa 1958 ngo bishobora kuba byarayitwaye igihe akaba ari bwo irimo gukura akaba ari na yo mpamvu irya isambaza dore ko ngo itarya isambaza nkuru ahubwo irya utwana tw’isambaza n’amagi yazo.

Dr Rutaganira avuga kandi ko ikindi cyagaragaye kuri iyi fi bita Rwanda Rushya ngo ari uko itanaryoha nk’izindi sambaza. Rutaganira akavuga ko bagikora ubushakashatsi kugira ngo bamenye icyo bayikorera n’uko yabana n’andi mafi neza.

Ngo biteganyijwe ko ubushakashatsi bwimbitse kuri ubu bwoko bw’amafi bwitwa Rwanda Rushya ngo buzakorwa mu mwaka utaha wa 2015 aho ngo bazaba bareba uburyo Rwanda Rushya yamana n’andi mafi itayariye.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka