Kamonyi: Korora inkware ngo ni umushinga ushobora guha inyungu nyinshi uwukora
Mu gihe mu Rwanda bimenyerewe ko Inkware ari inyoni z’agasozi ziba mu mashyamba ndetse zikaba zitangiye gucika, ikigo “Eden Business Center”, giherereye mu Kagari ka Ruyenzi, mu Murenge wa Runda, mu Karere ka Kamonyi cyorora inkware zo mu rugo kandi abayobozi bacyo bahamya ko zitanga umusaruro.
Ikware zo mu rugo zororwa nk’uko borora inkoko. Muhirwa Alice Hirwa, umuyobozi wa Eden Business center, atangaza ko iki kigo cyakuye icyororo mu mahanga kugira ngo no mu Rwanda zihororerwe kuko babonaga ibizikomokaho bikenerwa kandi bihenze.

Ngo inyama z’inkware ziboneka mu mahoteri akomeye kandi zigahenda cyane kuko zifite intungamubiri zihambaye, ndetse n’amagi ya zo ngo arakenerwa kuko avura indwara zitandukanye zirimo izo kutagira imbaraga mu mubiri, izo kudashaka ibiryo; ndetse agafasha n’abafite ibibazo by’ibinure n’isukari nyinshi mu mubiri.
Iki kigo ngo cyatekereje gukora umushinga wo korora inkware kuko mu ngendo-shuri abayobozi ba cyo bakoreye mu bihugu bitandukanye, basanze aborozi b’inkware zarabateje imbere cyane; bahitamo kuzana umushinga no mu Rwanda kugira ngo bigishe n’abagana icyo kigo kuzorora.
Iki kigo gisanzwe gitanga amahugurwa ku mishinga itandukanye, cyatangiye guhugura abakigana ku bworozi bw’inkware kugira ngo na bo babishoremo imari. Umushwi w’ibyumweru bitatu cyiwugurisha amafaranga y’u Rwanda ibihumbi birindwi, naho igi rimwe rikagurwa amafaranga y’u Rwanda 500.

Muhirwa avuga ko abitabira ubu bworozi ikigo kiborohereza kubona isoko kibagurira amagi ku mafaranga y’u Rwanda 300 kikayashyira mu ituragiro bakongera imishwi.
Ati “Nk’umuturage wakorora inkware 100, zitangiye gutera yajya yinjiza ibihumbi 30 ku munsi”.
Inkware ni inyamaswa ziri mu bwoko bw’inyoni. Inkware igeze igihe cyo kuribwa iba ipima hagati y’amagarama 250 na 300. Izororerwa mu rugo zitabwaho nk’inkoko, ntiziruka cyane nk’iz’agasozi, ahubwo ngo n’iyo zigiye zirigarura.
Marie Josée Uwiringira
Ibitekerezo ( 16 )
Ohereza igitekerezo
|
ese uwo mushinga uracyakora konshaka inkware zo korora kandi ibyo bintu ndikumva ari byiza
Mwiriwe neza?Mwatubwiye kubijyanye n’ubworozi bw’inkware none nagiraga ngo mbabaze urusaku rw’inkware uko barwita. Murakoze cyane.
Mwiriwe neza?Mwatubwiye kubijyanye n’ubworozi bw’inkware none nagiraga ngo mbabaze urusaku rw’inkware uko barwita. Murakoze cyane.
ko tutabona nimero yumuntu watworoza inkware ngo tumuvugishe
Murakoze cyane kutubwira kubyerekeranye nubworozi bwinkware nari narabitekereje ariko nkabura ahonazibona none rero nagirango mbabaze niba mujya mutanga amahugurwa yerekeranye nubwo bworozi bwinkware?
Ntabwo ariko mukunda kudusubiza kandi tubabaza tubikeneye cyane nonese igisubizo ninyuma yigihe kingana gute?
Muduhe izo numero tubahamagare turazikeneye cyane nonese inaha Igisenyi mwadufasha gute ko iyo ngiyo arikure mwazitugezaho?mudufashe nimudushakira nisoko muzaba mudufashije cyane murakoze
Mukomeze kutugezaho amakuru yukuntu twakwibeshaho ,urwaruka twize amashule tukabura akazi twihangire imirimo mubuzima,ndi Umurundi ntuye i Bujumbura ngari,mbonyamakuru y’ubworozi bw’inkware uwomushinga nifuje ko mwazonyiza nanje ndawutangure inaha kuko ntawuhari,yewe munyigishije uko bikorwa mwoba mumfashije muzampuze nabo borozi,b’inkware email:[email protected] ,phon+25779813032
kamonyi yacu ndabona udushya mwiterambere ryi gihugu tuza kwi songa umushinga winkware jye nawukunze ahubwo bishobotse wakwirakwizwa mu gihugu rwa rubyiruko bagenzi bange imirimo yaba igenda iboneka.maze ubukene bukazahinduka amateka mu gihugu cyacu.
Felicitation,ubwo bworozi bwunvishe ubwa mbere kandi n,agashya. Natwe muzadufashe kubugeraho,tumenye nicyo bisaba.
murakoze mwatubwiyeko umushwi wibyumweru3 ugura amafaranga ibihumbi birindwi ubwose inkware igeze mugihe cyokuribwa igura angahe?
Nomero mwabonaho amakuru kubworozi bwinkware ndetse ninkoko zomubwiko bwa Kuroiler zizwiho ko zihanganira ubushyuhe cg ubukonje kd zikaba zibasha kurya ibyo kurya byose nizi 0784186585 cg 0786200690 murakoze. Dr Rekeraho Emmanuel umuyobozi mukuru wikigo EBC www.edenmemory.com
Muraho neza. Ndifuza kubaza Bwana Emmanuel Rekeraho ku bijyanye n’ubworozi bw’inkware. Ese uwo mushinga icyakora cg warahagaze? Merci.