RAB yasabye abororozi kuri uyu wa 29 Ukwakira 2015, gufata ingamba zo kwita kw’isuku y’inka, no kujya bapima amata mbere yo kuyabuganiza mu yandi.

Dr Isidore Gafarasi, Umuyobozi w’Ubuvuzi bw’Amatungo muri RAB, yabisabye nyuma y’aho bamwe mu borozi batabarije maze hagakorwa ubushakashatsi mu nzuri (farms) 95 zo mu turere twa Kicukiro, Nyagatare na Nyanza ndetse no muri Gishwati, nyuma yo gusuma inka 800 bagasanga 41% byazo zirwaye ifumbi.
Yagize ati “Ni indwara ifata icebe n’amabere y’inka, ku buryo amata avamo yahindutse amashyira”.
Ubu bushakashatsi bwakozwe n’ibigo bitatu birimo Kaminuza y’u Rwanda/Ishami rya Busogo n’Ishami rya Nyagatare ndetse n’abashakashatsi gigenga.

Ministeri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), yashyizeho gahunda yo guhugura aborozi, ikaba yanabahaye ibipimo byo gupima amata, kugira ngo bimenyekane hakiri kare izirwaye n’izitarwaye.
Aborozi kandi ngo basabwa gushaka imiti yo kuvura inka zirwaye, ariko ngo ikibazo aho gikomereye, ifumbi ifata inka igeraho ikamenyera imiti, kuyivura ntibibe bigikunda, nk’uko Umuyobozi muri RAB yakomeje kubisobanura.
Uwitwa Flora Uwera, uhagarariye aborozi mu Karere ka Gicumbi, yatangaje ko indwara y’ifumbi mu nka, ngo imaze guteza aborozi b’iwabo igihombo kinini.
Mu ngamba yafashe, avuga ko harimo gukama inka vuba vuba(kuvuruganya) bakazihumuza neza(amata bakayamaramo), gusukura neza n’amazi ashyushye icebe n’amabere y’inka, ndetse no gukora isuku mu biraro n’ahandi.
Indwara y’ifumbi mu nka zikamwa, yigaragaje mu gihe n’ubundi hasanzwe ikibazo cy’umusaruro w’amata ukiri muke mu gihugu.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|