Inka zigiye kubashiraho kubera kutagira amazi

Abororera mu Kagari ka Buhabwa mu Murenge wa Murundi i Kayonza bavuga ko inka zigiye kubashiraho kubera kutazibonera amazi.

Hari aho inka zikora urugendo rw’ibirometero 25 zigiye gushaka amazi, umunaniro n’ibibazo ziterwa n’urwo rugendo bigatuma zipfa nk’uko Gafero John wororera mu Mudugudu wa Miyaga abivuga.

Inka ngo zikora urugendo rw'ibirometero 25 zigiye gushaka amazi bikazitera gupfa.
Inka ngo zikora urugendo rw’ibirometero 25 zigiye gushaka amazi bikazitera gupfa.

Ati “Nari mfite inka 75 ariko nsigaranye 12. Zirapfa kubera gukora urugendo zijya gushaka amazi, ibirometero hafi 25.”

Akomeza avuga ko inka zishoka mu gitondo saa yine zigataha saa cyenda zinaniwe kandi zitarishije.

Ati "Inka ziba zakoze urugendo rurerure zijya gushaka amazi. Inka ntabwo iba yarishije n’amazi yanyoye ntaba akiyirimo, ugasanga inka zarumye mu nda zarwaye ’Gasharu’."

Uwitonze Yoweri na we ngo yari afite inka 60 ariko ubu asigaranye eshanu zonyine. Aba borozi baracyakora ubworozi bwa gakondo butabaha umukamo. Ngo ntibashobora korora inka za kijyambere kuko zihita zipfa bitewe n’uko zitabasha gukora urwo rugendo zijya gushaka amazi.

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Mugabo John, avuga ko ubukana bw’ikibazo cy’amazi bwazamuwe n’uko ako karere kagize izuba ryinshi, hakaba hari uduce imvura itigeze igwamo kuva muri Mata 2015.

Utwo duce ngo ni two twashyizwemo imbaraga kuko abororera Buhabwa bo bafite igishanga cya Mucucu bashoraho inka nubwo bamwe bavuga ko kiri kure yabo.

Ati “Buhabwa ntabwo yari ifite ikibazo gikomeye cyane kuko bafite igishanga n’amadamu bashoraho inka. Ikibazo gikomeye cyari mu Murenge wa Mwili na Gahini, ni ho tumaze iminsi twaratangiye kuvomerera. Twahereye ahari hababaye cyane batigeze babona imvura.”

Kutagira amazi ngo binabangamiye iterambere ry’abatuye Buhabwa kuko bamwe bahava bakajya gutura ahandi kubera ikibazo cy’amazi.

Uwitonze ati “Ubu ntiwakubaka inzu y’amatafari nta mazi ufite. Twubakisha uduti inzu ikatugwaho mu mezi abiri kuko na yo kuyihoma biba bitoroshye.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza ariko, avuga ko ikibazo cy’amazi muri aka gace gishobora gukemuka vuba.

Imiyoboro y’amazi ibageraho ituruka ku isoko yitwa Nyabombe, ariko imashini igomba kuyabohereza ngo yari yananiwe kuyasunika biba ngombwa ko akarere gashaka uburyo kuri iyo soko hagezwa amashanyarazi.

Inyigo no kwishyura ikigo cya REG kigomba kuyahageza ngo byararangiye ku buryo igisigaye ari ukuyahageza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka