Ibikoresho bifite agaciro ka miliyoni zirenga 15 byashyikirijwe aborozi muri Gishwati
Mu rwego kuvugurura umusaruro w’ibikomoka ku mata kugira ngo bibashe gupigana ku isoko mpuzamahanga, aborozi bo mu murenge wa Rambura mu karere ka Nyabihu bahawe ibikoresho bya kijyambere bifite agaciro karenga miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ibi byuma bikubiyemo ibishyushya amata bikanayakonjesha, ibitsindagira fromage n’ibigena uko iba ingana n’ibindi bitandukanye.

Ibi bikoresho aba borozi bibumbiye muri SAISONYI babishyikirijwe n’umushinga Lando’Lakes ufashwa na USAID, ukaba ushyigikira ibikorwa byose bijyanye n’ubworozi no kuzamura umusaruro w’ibibukomokaho; nk’uko Bizimana Charles umwe mu bakozi ba Lando’Lakes yabitangarije Kigali Today.
Mu gihe ku ikusanyirizo ry’amata rya Nyiragikokora bakoreshaga ibikoresho bya gakondo mu gutunganya amata na fromage byatumaga ibyo bakora biba bitujuje ubuziranenge n’ibipimo mpuzamahanga. Ibi bikaba byabaga imbogamizi ikomeye mu bijyanye no gupigana kuri isoko mpuzamahanga bigatuma bitabona isoko cyane.

Bamwe mu borozi bakusanyiriza umusaruro wabo w’amata kuri iri kusanyirizo rya Nyiragikokora bavuga ko ibi byuma bishya bigenzweho kandi byujuje ubuziranenge mpuzamahanga mu gutunganya amata bigiye gukuraho inzitizi bagiraga mu gupiganisha ibicuruzwa byabo ku isoko mpuzamahanga; nk’uko Rukaraga Athanase n’abandi borozi bagenzi be babigarutseho.
Ikindi nuko ngo bizatuma isoko babonaga ryaguka barusheho kwiteza imbere kuko ibyo bakoraga mu buryo bwa gakondo byabavunaga cyane; nk’uko Nikuze Esperance umwe mu borozi yabigarutseho.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu n’imari mu karere ka Nyabihu, Mukaminani Angela, yashimiye cyane Lando’Lakes ku gikorwa gikomeye n’inkunga yateye aborozi bo mu karere ka Nyabihu.
Yaboneyeho gusaba aborozi kwita ku nka zabo bakazikingiza, bakazivuriza igihe, bakazitaho mu buryo bwose kugira ngo zizarusheho gutanga umusaruro mwiza kandi mwinshi, ibi byuma bahawe bizajya bitunganywa umunsi ku munsi. Basabwe kwita ku nzuri kugira ngo inka zizakomeze kubona ibizitunga.

Muri aka gace ka Mutaho muri SAISONYI habarirwa inka z’imbyeyi zirenga 1200. Naho mu murenge wa Rambura habarirwa inka sizaga 3789 nk’uko veterineri w’umurenge wa Rambura yabigarutseho.
Safari Viateur
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Thank for the good story. This is good starting point to change dairy industry in Rwanda.