Huye: Batewe impungenge n’ibura ry’urukingo rw’igifuruto

Bamwe mu borozi bo mu Karere ka Huye bafite impungenge ko inka zabo zizabapfana zizize indwara y’igifuruto bitewe n’uko inkingo ziyikingira zashize, mu gihe hirya no hino mu gihugu havugwa icyorezo cy’igifuruto muri iki gihe kandi uburyo bwiza bwo kuyirinda bukaba ari urukingo.

Léopold Twagirumukiza, umuyobozi w’Umudugudu wa Mujyejuru, mu Kagari ka Sazange mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye agaragaza uburyo bahangayikishijwe n’iyi ndwara agira ati “Inka zacu zirimo zirapfa kubera ko zitakingiwe”.

Avuga kandi ko nibakomeza gupfusha inka bizabasubiza mu bukene nyamara bari baratangiye kubwikuramo ku bwa gahunda ya Girinka.

Inka irwaye igifuruto (Ifoto:Ububiko).
Inka irwaye igifuruto (Ifoto:Ububiko).

Ushinzwe ubworozi mu Karere ka Huye, Aristide Kalisa avuga ko bimenyerewe ko muri aya mezi indwara y’igifuruto itera mu nka, uburyo bwiza bwo kuyirwanya bukaba urukingo nyamara ngo izo bari bafite zababanye nkeya.

Agira ati «ku nka zigera ku bihumbi 16 twagombaga gukingira, inkingo twari dufite zakingiye ibihumbi 10 gusa. Dutegereje ko ikigo RAB kituzanira izindi nkingo kugira ngo tubashe gukingira inka zasigaye».

Mu gihe aborozi batakingiriwe bagitegereje ko inkingo ziboneka, umuyobozi w’Akarere ka Huye, Eugène Kayiranga Muzuka abasaba kuvura inka yose igaragayeho iyi ndwara, agira ati «muri iki gihe dukangurira abaturage ko inka yose igaragayeho iyo ndwara, bajye bahita bayivura kuko ari indwara ivurwa kandi igakira».

Ku bijyanye n’igihe izi nkingo zigitegerejwe zizazira, umuyobozi w’ishami rya RAB mu Ntara y’amajyepfo, Gaspard Uwimana, avuga ko zizaboneka mu cyumweru gitaha.

Mu Karere ka Huye, iyi ndwara y’igifuruto yagaragaye cyane cyane mu Mirenge ya Kinazi, Rusatira na Rwaniro.

Igifuruto ni indwara y’uruhu ifata inka zikazana utubyimba twinshi ku ruhu, tugazaturika tukaba ibisebe, kandi bikayitera umuriro.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka