Ni nyuma y’aho uru rugomero rwa Cyiri rwubakiwe ubu rukaba rwaratangiye kujyana amazi mu mirima y’umuceri yo muri iki gishanga nk’uko byari byitezwe.
Icyakora umuyobozi w’Akarere ka Huye, Kayiranga Muzuka Eugène avuga ko atari icyemezo bazapfa gufata bahubutse kuko bazabanza kwiga neza uburyo aya mazi yakwifashishwa na koperative y’aborozi b’amafi, ariko batangije abahinga umuceri ari na wo watumye hatunganywa uru rugomero.
Agira ati “hari koperative y’uburobyi yamaze kujyaho. Ariko bizabamo amasezerano akomeye kugira ngo hatazabaho intambara ikomeye y’abahinzi n’aborozi. Kuko bashobora kuroba bakamya, umuceri ukabura amazi. Ni ibintu turi kwigaho ariko biragaragara ko bishoboka biramutse byizwe neza”.
Ubundi uru rugomero ruri hagati y’Imirenge ya Rusatira na Kinazi yo mu Karere ka Huye rwubatswe ku bufatanye bwa Guverinoma y’u Rwanda na sosiyete y’Abashinwa yitwa CNM ndetse na SMA International.
Kugira ngo rubashe gukorwa, himuwe abaturage bari batuye cyangwa bahingaga kuri hegitari 26 bakaba ari bo bari gufashwa kwibumbira muri koperative y’abazahororera amafi.
Marie Claire Joyeuse
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Bayobozi bajuru nimutabare umurenge wa NKOMBO uhereremukarere ka RUSIZI, kuko uwo murenge wugarijwe n’ikibazo cy’abayobozi barigutegekesha igitugu kdi mu RWANDA ntaho igitugo kikiba.uwishyuye VUP agera ubwo afungwa yaranamazekwishyura na bordereau yishyuriyeho agaragara;ariko ngo akunde afungirwe mumurenge waho ngo niho bamukuramo 5000frs atagira quitance ngo n’ay’amabuso [ruswa nkiyo tuzi ko itakibaho].murakoze kutwitaho,mugire ibihe byiza.