Huye: Abahabwa inka na Centre Igiti cy’Ubugingo baranegwa kuzisiganira

Abagize Centre igiti cy’ubugingo babazwa no kuba abanyamuryango b’amakoperative baha inka muri gahunda yo kubafasha kwiteza imbere batazifata neza bitewe no kuzisiganira.

Centre igiti cy’ubugingo ni ikigo cy’ubujyanama cyashyizweho na diyosezi gaturika ya Butare. Mu rwego rwo gufasha bamwe mu bo bakurikirana bafite ubwandu bwa Virusi itera Sida, abakene ndetse n’imfubyi zibana, babaha inka batunga nka koperative, ubu bakaba bamaze gutanga inka sisaga 100.

Ubwo ku itariki ya 16 Werurwe 2015 Centre igiti cy’ubugingo yatangaga inka 18 ku itsinda ryo mu Murenge wa Maraba n’iryo mu wa Karama ho mu Karere ka Huye, umuyobozi wayo, Ancilla Musindarwejo yagize ati “iyo duhaye abantu inka tubaha n’amafaranga asaga miliyoni yo kwifashisha mu gihe batarabasha kwisuganya, nyamara iyo ayo mafaranga ashize nta yandi bashyiraho kugira ngo bakomeze bazifate neza”.

Abahabwa inka na Centre igiti cy'ubugingo barashinjwa kutazitaho uko bikwiye bitewe n'agasigane.
Abahabwa inka na Centre igiti cy’ubugingo barashinjwa kutazitaho uko bikwiye bitewe n’agasigane.

Akomeza agira ati “kandi tuba twabanje kubaha amahugurwa y’iminsi itatu ku bijyanye n’imikorere y’amakoperative, ndetse n’uko bakora udushinga duciriritse kugira ngo biteze imbere, hanyuma tukabaha inka kugira ngo batangire gushyira mu bikorwa ibyo twabigishije”.

Centre Igiti cy’Ubugingo yifuza ko inzego z’ubuyobozi zajya zibafasha gukurikirana izo nka hagamijwe ko zizagirira abanyamuryango akamaro, kuko n’ubwo ngo bakomeza gukurikiranira hafi abo bazihaye, ubundi baba bazihaye Akarere n’Umurenge.

Icyakora Abanyakarama n’Abanyamaraba bahawe inka biyemeje ko batazananirwa kuzitaho nk’uko byagaragaye ku bababanjirije.

Murekatete yavuze ko aborojwe bazagaragaza itandukaniro n'aba mbere.
Murekatete yavuze ko aborojwe bazagaragaza itandukaniro n’aba mbere.

Pascasie Murekatete ati “twiyemeje kuzajya twegeranya amafaranga yo gushakira inka zacu abazitaho, kandi tuzazoroza uko dushoboye, ku buryo mu gihe kiri imbere zizagera no ku bandi batari abanyamuryango bacu”.

Inka icyenda bahaye Koperative Inozamihigo za Karama n’izindi icyenda bahaye Koperative Kundinka Gasumba (mu Murenge wa Maraba) zaje zisanga izindi 90 batanze mu myaka yashize.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka