Gutera intanga ingurube ngo bizirinda indwara

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’igihugu cyita ku buhinzi n’ubworozi(RAB), buvuga ko gutera intanga ingurube bigiye gusakazwa mu gihugu hose kuko birinda ikwirakwizwa ry’indwara.

Byavugiwe mu nama yahuje ubuyobozi bwa RAB, bamwe mu bahagarariye aborozi, abafite inganda zikora ibiryo by’amatungo n’abashinzwe ubworozi mu turere, yabaye kuri uyu wa 24 Gashyantare 2016, ubwo barebaga ibijyanye no kugaburira amatungo.

Ingurube ngo ni itungo ryororoka vuba rikazamura ubukungu
Ingurube ngo ni itungo ryororoka vuba rikazamura ubukungu

Umuyobozi mukuru wa RAB, Butare Louis, avuga ko uburyo bwo gutera intanga ingurube ari bwiza, cyane ko hakozwe igerageza.

Yagize ati “Twakoreye igerageza mu karere ka Gicumbi na Rurindo dusanga ingurube zivuka ziba zujuje ibiro kandi zikura neza kuko zidakunda kurwara, bityo tukaba tugiye kubishishikariza abandi borozi ndetse tunabibigishe bajye babyikorera kuko muri RAB tubifitemo abahanga”.

Umukozi ushinzwe ubworozi mu karere ka Rurindo, Dr Ndagijimana Joseph, agaruka ku byiza by’ubu buryo.

Ati “butuma nta kwirakwizwa ry’indwara ribaho kuko intanga ziva ku ngurube zagenzuwe, ikindi ni uko intanga zifashwe ku mpfizi imwe zibangurira ingurube nyinshi kandi bikanafasha kuvukisha ibyana mu gihe umworozi abishakiye”.

Akomeza avuga ko muri aka karere ngo hashize imyaka itandatu batangiye ubu buryo, bakaba bamaze gutera intanga ingurube 470, zifite izizikomokaho zigera ku bihumbi bitandatu kandi ngo abaturage ba Rurindo n’ab’ahandi bakomeje gusaba ko byabageraho.

Umwe mu borozi b’ingurube bo mu karere ka Gicumbi, Shirimpumu Jean Claude, na we yishimira ubu buryo bwo gutera intanga.

Ati “ubu twatandukanye no kuvukisha amacugane(ibyana bivuka ku ngurube zifitanye amasano ya hafi) bigatuma ibyana bikurana ubuzima bwiza ku buryo mu mezi atandatu bitanga inyama, ikindi nta mafaranga tugitakaza yo kuvuza, kuko zitarwaragurika nk’iza gakondo”.

Umuyobozi wa RAB avuga ko gutera intanga ingurube birinda ikwirakwizwa ry'indwara
Umuyobozi wa RAB avuga ko gutera intanga ingurube birinda ikwirakwizwa ry’indwara

Imbogamizi zigaragara gutera ingurube intanga ngo ni ibikoresho bikenerwa bikiri bike kuko ngo bigitumizwa hanze, gusa ngo RAB irimo kubishakira igisubizo nk’uko Dr Ndagijimana abivuga.

Ingurube ngo ibyara gatatu mu mwaka, ikaba igize ibyana bikabakaba 40, ari yo mpamvu abantu bakangurirwa kuzorora kuko zizamura ubukungu vuba nk’uko RAB ibivuga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ESE ibi bintu. Byaba buri ahantu hose niba buri hose umuntu yabikura hehe? Nkumuntu uri ibutare mumajyepfo I butare Huye ruhashya karama mumudugudu wumuyinza muramutse mufite amakuru nyayo mwayampa ku ri email

kwizera yanditse ku itariki ya: 28-12-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka