Gukorera mu matsinda byabahesheje amatungo

Bamwe mu batuye Umurenge wa Nyarubaka muri Kamonyi bashoboye kubona inguzanyo z’amatungo babikesha kwishyira hamwe mu matsinda agamije kubateza imbere.

Bemeza ko guhabwa amatungo byabaciye ku muco n’imyumvire yo gutega amaboko ngo bahabwe iby’ubuntu, nk’uko uwitwa Nyirahabinshuti Chantal, wafashe inguzanyo y’ingurube abivuga.

Bahabwa inguzanyo z'ingurube bazagenda bishyura gahoro gahoro.
Bahabwa inguzanyo z’ingurube bazagenda bishyura gahoro gahoro.

Agira ati "Kuba bayaduha ari inguzanyo ni ikintu cyiza cyane kuko iyo uyakoresheje akugirira akamaro. Ukora neza uvuga uti nishyure no kugawa, kandi no mu itsinda turagenzurana ngo hatagira, ukoresha ayo mafaranga nabi."

Bizimana Emmanuel we ahamya ko kwaka inguzanyo mu baterankunga biteza imbere umuco wo kwigira.

Ati "Ntago abanyamahanga tubabonamo ko batuzaniye ibintu by’ubuntu nka byabindi bya kera, ahubwo baduha inkunga kuko babona tubashije gukora."

Inguzanyo z’amatungo aba baturage bazihabwa n’umuryango w’Abanyakoreya y’Epfo, Global Civic Sharing, ukaziha amatsinda yaganjije andi mu kugira ubwizigame buri hejuru.

Inguzanyo ngo zituma bakora cyane kugira ngo babone ubwishyu.
Inguzanyo ngo zituma bakora cyane kugira ngo babone ubwishyu.

Uwo muryango ukorana n’amatsinda yo kuzigama 28 ari mu tugari dutanu tugize Umurenge wa Nyarubaka, agizwe n’abanyamuryango 426. Izo nguzanyo zigamije kubafasha kwiteza imbere, amafaranga atangwa mu byiciro, nyuma yo kwishyurwa hakagurizwa ikindi kiciro.

Hitimana Muhirwa Eric, umuhuzabikorwa mu mushinga w’inguzanyo z’amatungo, avuga ko gukorana n’amatsinda bitanga icyizere cy’uko nta ushobora kwambura.

Ati "Ubundi inguzanyo bayihabwa nk’igihembo. Ni gahunda ifata impu ebyiri, harimo gutoza abaturage kwigira kuko tubaha inguzanyo ari uko babanje kwizigama. Gukorera mu matsinda baragenzurana ku buryo iyo umwe akosheje hahanwa itsinda ryose."

Uyu muryango unatanga amahugurwa ku banyamuryango b’amatsinda mu buhinzi n’ubworozi no gukora imishinga.

Uyu mushinga watangiye mu 2009, utanga inguzanyo zo kugura ihene, ingurube cyangwa inka. Umugenerwabikorwa asaba inguzanyo ashingiye ku bwizigame afite.

Ushaka ihene ahera ku bwizigame bw’ibihumbi bitanu agahabwa ibihumbi 50Rwf, ushaka ingurube asabwa ibihumbi bitandatu by’ubwizigame, akagurizwa 60 Rwf mu mezi umunani.

Naho ukeneye inguzanyo y’inka ahera ku bwizigame bw’ibihumbi 80Rwf akagurizwa 400Rwf azishyura mu myaka ibiri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

kwibumbira mu mashyirahamwe bituma umutungo w’abo banyamuryango wiyongera kandi ugasangaranywa hamwe

fidele yanditse ku itariki ya: 22-03-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka