Gicumbi: Ibagiro ry’amatungo rizatahwa mu minsi mike

Akarere ka Gicumbi kujuje inzu y’ibagiro ndetse ikazajya ivurirwamo amatungo yose. Iyi nzu yubatswe nyuma yuko iyari isanzweho yanenzwe kuba nto, kugira umwanda ndetse no kutuzuza ibyangombwa bisabwa ibagiro ry’amatungo.

Uhagarariye ubuvuzi bw’amatungo mu karere ka Gicumbi, Gashirabake Isidore, avuga ko ibagiro rishya rizahahwa vuba ku buryo bitazarenza ukwezi kwa 5.

Ibagiro rishya ry'amatungo ry'akarere ka Gicumbi. (Foto: E.Musanabera)
Ibagiro rishya ry’amatungo ry’akarere ka Gicumbi. (Foto: E.Musanabera)

Abaturage bishimiye iri bagiro kuko bizabarinda abantu benshi bakunze kubaga amatungo atapimwe na bamuganga b’amatungo ahantu hatazwi; nk’uko Kagaruka Ladislas abivuga.

Abacuruzi b’inyama mu karere ka Gicumbi nabo batangaza ko kubona ibagiro rihagije ari ikintu kiza cyane kuko wasangaga batinzwa no kubanza kubaga inka imwe bagategereza ko izindi zibagwa kugirango amabagiro yose abone inyama zo gucuruza.

Inzu bakoreragamo mbere yari nto cyane. (Foto: E.Musanabera)
Inzu bakoreragamo mbere yari nto cyane. (Foto: E.Musanabera)

Kamuhanda Thomas avuga ko akenshi umuntu yajyanaga itungo kuripimisha kugirango ribagwe hakabanza kurindira irindi ngo ribanze rikorerwe ibisabwa bikabatinza cyane ku buryo bumvaga bibabangamiye.

Bishimiye ko iryo bagiro rije ari igisubizo rikazunganirwa n’izindi Raboratwari zizajya zivura amatungo zo mu karere ka Gicumbi.

Ubuto bw'ibagiro risanzweho bwatinzaga akazi bigatuma haza umwanda. (Foto: E.Musanabera)
Ubuto bw’ibagiro risanzweho bwatinzaga akazi bigatuma haza umwanda. (Foto: E.Musanabera)

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka