Gatsibo: Indwara y’uburenge ikomeje kuyogoza inka

Kuva tariki 12/11/2012 mu mirenge ya Kabarore na Rwimbogo yo mu karere ka Gatsibo haravugwa indwara y’uburenge yibasira inka.

Icyo cyorezo gitangira hafashwe amashyo atanu ariko ubu hamaze gufatwa amashyo 46 arimo inka 2800. Muri izo nka hamaze gufatwa 618 ariko izigera kuri 420 zimaze gukira; nk’uko bisobanurwa na muganga w’amatungo w’akarere ka Gatsibo, Erneste Nsigayehe.

Nsigayehe asaba aborozi kwirinda no gukumira icyo cyorezo kugira ngo kitagera no mu yindi mirenge; yagize ati “turasaba aborozi barwaje inka ko amatungo yabo aguma aho arwariye, noneho n’abatararwaza nabo bayagumishe aho yororerwa birinda kuvanga amatungo”.

Muri rusange iki cyorezo kibasiye intara y’Uburasirazuba kuko kuko kiri no mu turere twa Kayonza na Nyagatare. Ubu inyama z’inka n’ibizikomokaho biri mu kato kugeza igihe iyi ndwara izashirira mu karere; ibyo byateye igihombo ku bacuruzi b’inyama n’amata.

Benjamin Nyandwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka