Gatsibo: Abituye muri gahunda ya “Gira inka” barahamya ko bamaze kwikura mu bukene

Abaturage bo mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Kiziguro bamaze kugerwaho na gahunda ya “Gira inka Munyarwanda” bemeza ko kuva bamara kubona ayo matungo babashije kwikura mu bukene biteza imbere, babikesa ko umusaruro wabo wiyongeye kubera kubona ifumbire bakura ku nka bahawe.

Babivuze kuri uyu wa 22 Gicurasi 2015, mu gikorwa cyo kwitura cyaberaga mu Kagari ka Ndatemwa, aho abaturage bituwe bakiranye ibyishimo byinshi iki gikorwa kuko na bo ngo bigiye kubafasha guhindura ubuzima bwabo.

Zimwe mu nka zituwe kuri site ya Kiziguro.
Zimwe mu nka zituwe kuri site ya Kiziguro.

Umwe mu baturage bituwe, Muhawenimana Immaculee, avuga ko kuba abonye inka bigiye guhindura byinshi mu mibereho ye, kuko ngo yatangaga amafaranga menshi agurira abana amata,kandi ngo n’ubuhinzi bwe umusaruro ugiye kwiyongera kubera kubona ifumbire.

Hakizimana Fenias, ari mu baturage bituye bagenzi babo. Avuga ko ibyiza itungo rye ryamugejejeho birimo kuba aho mbere yezaga ibiro 100 by’ibigori, ubu ngo asigaye ahasarura ibiro 400 kubera gukoresha ifumbire.

Yifuza ko na bagenzi be bagera kuri iryo terambere ari na yo mpamvu ngo yamuteye kwitura.

Mu Karere ka Gatsibo, mu bihe byashize hari bamwe mu baturage bagiye bagaragaza ko batishimiye uburyo iyi gahunda ya "Gira inka" ishyirwa mu bikorwa, bakavuga ko hakoreshwa ikimenyane mu gushyira ku rutonde abakwiye guhabwa inka, kuko ngo hari aho wasangaga inka ihabwa umuntu usanzwe ayifite.

Kuri iki kibazo, Umubuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Uwimpuhwe Esperence, avuga ko aho byagiye bigaragara ubu atari ko bikimeze.

Agira ati "Ni byo koko icyo kibazo abaturage bigeze kukigeza ku buyobozi, ariko nta byera ngo de kuko ni cyo ubuyobozi bubereyeho, aho twumvise ikibazo nk’icyo twihutira kugikemura.”

Mu Karere ka Gatsibo, umuhigo wa gahunda ya "Gira inka" umaze kweswa ku kigereranyo kingana na 99,7%, kuko mu nka 900 zari ziteganyijwe gutangwa uyu mwaka, ubu ngo hamaze gutangwa izigera kuri 898, uyu munsi izituwe zikaba ari inka 222.

Kuva iyi gahunda yatangira mu mwaka wa 2006, mu Karere ka Gatsibo hose hamaze gutangwa inka zose hamwe 16,567.

Benjamin Nyandwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka