Gakenke: Aborozi bishingiye mitiweli y’amatungo

Abarozi bo mu mirenge itanu yo mu Karere ka Gakenke bashyizeho ubwisungane mu kuvuza amatungo yabo bakemura ikibazo cy’amafaranga yo kuvuza inka.

Harelimana Deogratias, umuyobozi wa mitiweli y’amatungo, avuga ko iyo koperative ifasha cyane aborozi mu kuvuza inka zabo kuko nta mworozi ukigira ikibazo cy’amafaranga yo kuvuza amatungo yarwaye.

Muri iyi mitiweli, umunyamuryango asabwa atanga amafaranga 1000 y’umusanzu muri koperative, inka ye yarwara agahamagara umuvuzi w’amatungo (veterinaire) akayivura maze akiyishyurira kimwe cya kabiri koperative na yo ikamyishyurira kimwe cya kabiri.

Harelimana avuga ko iyo mitiweli y’amatungo yavutse nyuma yo kubona ko abantu benshi bahawe inka muri gahunda ya girinka nta bushobozi bugaragara bwo kuzivuza bafite. Iyo mitiweli yafashije by’umwihariko aborozi bafite inka z’inzungu kuko zikunda kurwara.

Iyo mitiweli yatangijwe tariki 17/05/2010 n’aborozi 150 bakomoka mu mirenge itanu ari yo: Minazi, Gashenyi, Gakenke, Rushashi na Mataba.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Iyi gahunda ya Mituelle y’inka ikwiriye kugezwa hose kuko inka zifite agaciro kanini mu mibereho y’imiryango nyarwanda.Bikwiriye kwigwa ku buryo bw’umwihariko ku miryango yahawe inka muri Program ya Gir’inka ariko ikaba itishoboye kuburyo yabasha gucyemura ibibazo byose inka ihura nabyo. Kandi byaragaragaye ko inka ifatika nk’uruganda rukomeye rutanga Final products zitunze abantu benshi cyane.

hagenimana denys yanditse ku itariki ya: 10-04-2012  →  Musubize

Iyi mituel y’inka ivugwa mu Karere ka GAKENKE yarakataje ntabwo ikiri mu MIRENGE itanu gusa ahubwo imaze kugera mu Mirenge umunani ikorerwamo n’umushinga PAPSTA yose .

Turashimira umunyamakuru Leonard ukorera Kigali today mu Karere ka Gakenke kuko yegera inzego z’abaturage n’ubuyobozi ku buryo bufatika.

By Denys HAGENIMANA /Gakenke

hagenimana denys yanditse ku itariki ya: 10-04-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka