Gakenke: Abaturage banze amatungo bari bagiye guhabwa na Croix Rouge
Abaturage bo mu Mirenge ya Muzo na Mugunga yo mu Karere ka Gakenke banze ingurube bari bagiye guhabwa n’umuryango utabara imbabare mu Rwanda wa Croix Rouge, bavuga ko zitajyanye n’igihe ku buryo zabafasha kwiteza imbere.
Ubwo ku wa 06 Gicurasi 2015, Croix Rouge y’u Rwanda yagezaga amatungo ku baturage, bavuze ko bemerewe kuzahabwa amatungo yabagirira akamaro kugira ngo barusheho kwiteza imbere nyuma bakazanirwa amatungo adashobora kuzabagirira akamaro.

Claudette Uwimana wo mu Murenge wa Mugunga avuga ko batunguwe n’ingurube Croix Rouge y’u Rwanda yari ije kuboroza.
Ati “Bazanye ingurube tudashaka mbese zitari mu cyerekezo kuko zitajyanye n’igihe turimo. Niba dushaka kwikura mu bukene, bisaba kugira ngo tujyane n’ikintu cy’iterambere, niba bavuga ngo tworore ibintu bya kijyambere ntabwo wasubira muri za zindi twororeraga kera mu mihati, ubu turikujya mu biraro bya kijyambere, ni ngombwa ko bazana ingurube z’icyerekezo zatanga umusaruro”.

Rwiyemezamirimo wahawe isoko na Croix Rouge y’u Rwanda, Didier Ntunzwenimana, asobanura ko yagiranye amasezerano na Croix Rouge y’u Rwanda avuga ko agomba kubazanira ingurube 125 zifite 50% by’amaraso y’inzungu hanyuma akanabazanira inka 4 zifite 75% by’amaraso y’inzungu kandi akaba yubahirije amasezerano, gusa ngo Croix Rouge ishobora kuba yarabeshye abaturage.
Ati “Ikibazo abaturage bagize n’iki ngiki, ibyo bari biteguye sibyo babonye, bari biteguye ko bagomba guhabwa ingurube zujuje amaraso 100% kandi Croix Rouge twagiranye amasezerano ya 50% nizo nazanye, bagahabwa inka 100% amaraso kandi njyewe nazanye 75% urumva rero abaturage ntabwo bishobora kubanyura”.

Gaitau Gatsimbanyi, umukozi wa Croix Rouge y’u Rwanda muri serivise y’ubuzima iterwamo inkunga na Global Fund avuga ko hatabayeho umwanya wo kujonjora amatungo mbere nk’uko byari bisanzwe bigenda, ariko mu masezerano na Rwiyemezamirimo bikaba birimo ko amatungo atashimwe asubizwayo.
Ati “Twazanye abaveterineri b’imirenge yombi kuko nibo bazi izo condition, ariya maraso, iyi yujuje amaraso ya 50%, iyi ifite amezi hagati yaya n’aya, jye nawe ntabwo twabimenya, n’abagenerwabikorwa ntibabimenya niyo mpamvu bamwe bavugaga ibyo batazi kuko bari bizeye ibitangaza”.

Amakuru aturuka mu baturage avuga ko baje guterwa ubwoba bakabwirwa ko nibaramuka banze aya matungo nta kindi bashobora kuzabona kandi nta muntu ufashwa wanga ibyo ahawe, bagahitamo kubyemera kubera amaburakindi.
Nyuma haje kujonjorwamo ingurube 79 zihabwa abaturage izindi zisigaye hamwe n’inka 4 bisubizwayo kugira ngo abaturage baguranirwe.

Aya matungo yose afite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 7 n’ibihumbi 600 n’amafaranga 69 (7,600,069 RWF).
Abdul Tarib
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Bavandimwe mwasomye iyi nkuru, murasanga aba baturage ibyo bakoze atari uburenganzira bwabo? Uku niko kwihesha agaciro tubwirwa kuko ntabwo kuba ukennye bituma uba urutindo rw’abakire bagana kuba abaherwe. Nawe se ingurube z’inyarwanda ziracyororwa mu Rwanda? Ziriya zirya byinshi kdi nta musaruro zitanga. Abo baturage ntabashimiye pee
Abandi bahabwa Inka , mukaduha ingurube ? amata yayose? ifumbire yayo se? !!!!!!Mbega agasuzuguro!!!ABANYAGAKENKE NTABWO TURI ABAKENE BIGEZAHA.
rimwe na rimwe mugihe abantu bagiye gufasha abantu runaka bage bamenya abo bashaka gufasha n’ ibyo bakeneye
erega abaturage bamaze kujijuka!!!!!!!!!!!! none se kujya gufasha umuntu ngo yivane mubukene ahubwo ukamuha ibibumusubizamo ntiyabyanga?? bagize neza ubwo wasanga ayo matungo barayariye, ahubwo inzego zibishinzwe zibikurikirane