Cyahinda: Kubangurira ku bimasa ngo bishobora gutera inka indwara

Bamwe mu baturage batuye mu Murenge wa Cyahinda mu Karere ka Nyaruguru baratangaza ko gahunda yo gutera intanga ku nka ariyo yizewe kurusha kubangurira ku bimasa, kuko ngo ibimasa hari igihe bitera inka indwara.

Aba baturage bavuga ko guteza inka zabo intanga bibaha icyizere kuko ngo iyo inka itewe intanga nta ndwara ishobora guhura nazo, na cyane ko mbere gahunda yo gutera intanga itaraza umuturage yashoboraga kubangurira inka ye ku kimasa kirwaye, bityo ngo kikaba cyakwanduza inka kimije.

Umusaza Nkuriza Laurent, umwe mu banyarwanda birukanwe muri Tanzaniya akaza gutuzwa mu Murenge wa Cyahinda, we avuga ko kuva yabera yari atarabona aho batera inka intanga, ngo yabibonye ageze mu Rwanda.

Nkuriza avuga ko n'ubwo atamenyereye ibyo guteza intanga yizeye ko ari byo bitanga umusaruro.
Nkuriza avuga ko n’ubwo atamenyereye ibyo guteza intanga yizeye ko ari byo bitanga umusaruro.

Ubwo yaganiraga na Kigali Today yagiye guteza intanga inka yahawe muri gahunda ya girinka, yavuze ko n’ubwo atazi neza itandukaniro hagati yo guteza intanga no kubangurira bisanzwe, ngo yizeye ko aribyo bitanga umusaruro, na cyane ko intanga ziterwa inka ziba zabanje gupimwa.

Ati “Igikorwa cyo gutera intanga ntaho nigeze nkibona, ariko abazitera nizeye ko babizi neza kandi ko bishobora kuba bitanga umusaruro niyo mpamvu nazanye iyange. Erega n’ibimasa burya bitera indwara, ariko izi ntanga ziba zipimye”.

Icyakora, Nyiribambe Félicien, umukozi w’Umurenge wa Cyahinda ushinzwe ubworozi avuga ko n’ubwo bamwe mu baturage bamaze kumenya itandukaniro ryo kubangurira ku bimasa bibonetse byose no guteza intanga, ngo haracyari abatarabyumva barindisha inka bagahita bayijyana mu rugo rurimo ikimasa.

Nyiribambe avuga ko kubona ikimasa cyizewe umuturage yabanguriraho akazabona inyana ishobora gutanga umusaruro w’amata utubutse ngo bitoroshye, ari nayo mpamvu ngo hitabazwa gahunda yo gutera intanga, kuko ngo ziba zaturutse ku bimasa byizewe.

Nyiribambe asaba aborozi kujya bateza inka zabo intanga kuko ibimasa bishobora kuzitera indwara. Aha bari kuyirindisha.
Nyiribambe asaba aborozi kujya bateza inka zabo intanga kuko ibimasa bishobora kuzitera indwara. Aha bari kuyirindisha.

Nyiribambe kandi nawe yemeza ko kubangurira ku bimasa bibonetse byose bishobora kuviramo inka kurwara indwara zinyuranye, bityo agasaba abaturage ko igihe barindishije inka bajya babwira umuganga w’amatungo akaza akabaterera intanga kuko ngo ziba zihari.

Ati “Nibyo rwose ibimasa byinshi bitera indwara yitwa amakore cyangwa imitezi nk’iyo abantu barwara igihe byuriye inka. Niyo mpamvu dusaba abaturage ko igihe inka irinze yahamagara veterineri akaza akamuterera intanga kuko ziba zihari”.

Kuva mu mwaka wa 2008 gahunda yo gutera intanga yatangizwa, mu Murenge wa Cyahinda hamaze guterwa intanga inka zisaga 600, inka 102 muri zo zikaba zaratewe intanga muri uyu mwaka.

Charles RUZINDANA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka