Burera: Ikusanyirizo ry’amata begerejwe ryatumye barushaho kumenya agaciro k’inka

Aborozi b’inka zitanga amata bo mu karere ka Burera batangaza ko ikusanyirizo ry’amata begerejwe ryatumye barushaho kumenya agaciro k’inka kuko basigaye babona amafaranga aturutse ku mata bagurisha kuri iryo kusanyirizo.

Aborozi bo muri Burera baturuka mu mirenge ya Cyanika, Rugarama, Kagogo, Kinoni, Gahunga, Kinyababa na Butaro bibumbiye muri koperative CEPTL (Cooperative des Eleveurs pour la Production et la Transformation du Lait) nibo batangije iryo kusanyirizo.

Iryo kusanyirizo ry’amata riherereye muri santere ya Kidaho, mu murenge wa Cyanika, ryakira amata y’aborozi b’anyamuryango ndetse n’abatari abanyamuryango. Umworozi bamuha amafaranga 150 kuri litito imwe y’amata y’inshyushyu.

Aborozi bazanye amata bayashyira ahabugenewe mbere yuko apimwa.
Aborozi bazanye amata bayashyira ahabugenewe mbere yuko apimwa.

Mbonigaba Gustave, umwe muri abo borozi, avuga ko mbere batarabona iryo kusanyirizo, amata yamupfiraga ubusa ntabashe kwikenura. Ngo ariko ubu amata y’inka ze yabonye agaciro bituma na bimwe mu bibazo byo mu muryango we bikemuka.

Agira ati “Amata yacu yapfaga ubusa. Ntabwo twari dufite aho tuyagurishiriza none twabonye ikusanyirizo, ni amahirwe, ubu amata yabonye agaciro…ubu abanyeshuri bacu bariga dushobora gutanga ‘minerval’. Ubundi twaburaga amafaranga dutangia abana mu mashuri.”

Mbonigaba, ugemura litiro z’amata 20 buri munsi akomeza avuga ko mbere hari igihe yabaga afite litiro 100 z’amata ariko zikamupfira ubusa, akaba ikivuguto, kubera kubura aho ayashyira. Batarabona ikusanyirizo ry’amata ngo babonaga amafaranga gusa ari uko bagurishije inyana.

Litiro y’amata yaguraga amafaranga 80

Undi mworozi witwa Kanyarwanda Gaston avuga ko batarabona ikusanyirizo ry’amata, bagurishaga litiro y’amata ku mafaranga 80 gusa. Ibyo byatumaga aborozi b’inka bacika intege.

Bimwe mu bikoresho byifashishwa bapima amata. Aha biri muri Laboratoire yo ku ikusanyirizo ry'amata ryo mu Cyanika.
Bimwe mu bikoresho byifashishwa bapima amata. Aha biri muri Laboratoire yo ku ikusanyirizo ry’amata ryo mu Cyanika.

Agira ati “Ubworozi bugiye kutuvana ahantu bukadushyira mu yindi ntera. Litiro (y’amata) yagurwaga amafaranga 80. Ubundi hakagira n’uvuga ati aho kugira ngo mfate 80 nashobora nkayanywa.”

Akomeza avuga ko ikusanyirizo ry’amata babonye ryongereye agaciro inka zabo kuko bagemura amata bakabona amafaranga, bakabasha kubona ay’ubwisungane mu kwivuza (mitiweri), bakikenura mu buryo butandukanye. Bityo abo mu rugo bose bagashyira hamwe bakenura inka; nk’uko Kanyarwanda abihamya.

Ntibanyendera Callixte, Perezida wa Koperative CEPTL kuri ubu ifite abanyamuryango 879, avuga ko kuva aho iryo kusanyirizo ritangiriye gukora, mu ntangiriro z’Ukwakira 2013, aborozi bahagemura amata batangiye kubona inyungu zo korora inka zitanga amata. Ngo kuva aho batangiriye, basigaye bakira litiro z’amata 2000 zirenga ku munsi.

Izi mashini zifite ubushoboi bwo kwakira litiro z'amata ibihumbi 2500 kandi amata arimo amara ukwezi kurenga akiri inshyushyu.
Izi mashini zifite ubushoboi bwo kwakira litiro z’amata ibihumbi 2500 kandi amata arimo amara ukwezi kurenga akiri inshyushyu.

Akomeza avuga ko iryo kusanyirizo rizabateza imbere kuko ayo mata yose bakira afite isoko kuburyo nta mata arabapfira ubusa. Ngo bayagurisha kuri kampani yo mu Rwanda icuruza amata n’ibiyakomokaho yitwa ANGEANA FRESH DAIRY Ltd.

Ntibanyendera avuga ko iyo bamaze gukusanya amata menshi babwira iyo kampani ikaza kubagurira ku mafaranga 180 kuri litiro imwe y’amata. Iyo nyungu y’amafaranga 30 ngo niyo bakuramo amafaranga yo gukodesha imodoka izenguruka mu mirenge ikusanya amata.

Yongeraho ko ariko hari ibyo bifuza ubuyobozi bwabateramo inkunga birimo kubashakira inyongeramusaruro, kububakira inzu bacururizamo amata abantu bakajya bahaza bakayanywa (Cantine) ndetse no kubashakira imodoka ikusanya amata mu mirenge.

Uko bakusanya amata

Buri mworozi uzanye amata y’inshyushyu ku ikusanyirizo mu gicuba cyabugenewe barayakira bakabanza kuyanyuza muri “Laboratoire” kugira ngo bayapime barebe niba afite ubuziranenge.

Bareba niba atari umubanji, niba nta fu bayishyezmo, niba atakamwe ku nka irwaye ifumbi ndetse no kureba niba atavanzemo amazi. Iyo bamaze kuyapima bayajyana mu mashini zabugenewe, bayakusanyirizamo.

Bamwe mu borozi bo mu karere ka Burera bari kumwe n'umukozi wa SNV (wambaye umupira w'ubururu) ubaha amahugurwa ku bworozi bw'inka.
Bamwe mu borozi bo mu karere ka Burera bari kumwe n’umukozi wa SNV (wambaye umupira w’ubururu) ubaha amahugurwa ku bworozi bw’inka.

Izo mashini ebyiri bafite zifite ubushobozi bwo kwakira litiro z’amata 2500 imwe imwe kandi zifite ubushobozi bwo kubika amata agakomeza kuba inshyushyu mu gihe kirenga ukwezi.

Izo mashini zifite zikoreshwa n’amashanyarazi kandi ngo iyo bashyizemo amata ziribwiriza zikayashyira ku bushyuhe buri hagati ya dogere eshatu n’enye. Ngo iyo ubushyuhe buzamutse izo mashini zirongera zikibwiriza zikayasubiza kuri dogere yari ariho.

Akomeza avuga ko bateganya kubyaza umusaruro amata kuburyo bifuza kuzajya bakora “biscuits” zikoze mu mata. Ngo babonye inkunga banakora ikivuguto n’ibindi bitandukanye bikomoka ku mata.

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera buvuga ko buzakomeza gukora ibishoboka kugira ngo iryo kusanyirizo rikomeze gutera imbere: bashyiramo imiti y’inka, inyongeramusaruro, ndetse hanatangirwa amahugurwa ku borozi b’inka.

Ikusanyirizo ry'amata rya Koperative CEPTL rigurira aborozi amata ku mafaranga 150 kuri litiro imwe ryo rikayigurisha ku mafaranga 180.
Ikusanyirizo ry’amata rya Koperative CEPTL rigurira aborozi amata ku mafaranga 150 kuri litiro imwe ryo rikayigurisha ku mafaranga 180.

Kuri ubu ariko aborozi batangiye guhabwa amahugurwa. Ku bufatanye n’umuryango utegamiye kuri Leta wo mu Buhorandi witwa SNV (Netherlands Developments Organisation) aborozi bahererwa amahugurwa kuri iryo kusanyirizo bigishwa uburyo bwo gufata neza inka zabo kugira ngo zibahe umukamo mwinshi kandi mwiza.

Ntango Musabe, umukozi wa SNV uhugura abo borozi, avuga ko bimwe mubyo babigisha harimo gushaka ubwatsi bwiza butanga amata menshi, korora inyana, kwirinda indwara z’inka, kugira isuku y’amata ndetse bakamenya no gucunga umutungo uturuka ku nka zabo.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka