Burera: Aborozi ntibafite uburyo bwo kugeza amata ku ikaragiro

Ikaragiro ry’amata rya Burera rikunze kubura amata, ntirikore uko bikwiye kubera ikibazo cy’amakusanyirizo y’amata kiri muri ako karere.

Akarere ka Burera kagizwe n’imirenge 17 kandi yose ni ko irimo aborozi b’inka zitanga umukamo. Nyamara si ko bose babona aho bagurisha amata kuko hari ikusanyirizo ry’amata rimwe gusa rizwi, riri mu Murenge wa Cyanika.

Ikaragiro rya Burera riratunganye ariko ntiribona amata yo gukoresha.
Ikaragiro rya Burera riratunganye ariko ntiribona amata yo gukoresha.

Iryo kusanyirizo ry’amata rikusanya amata y’aborozi bo mu mirenge itandatu ihegereye, buri mworozi bamuha 180Frw kuri litiro. Abandi bategereye iryo kusanyirizo babura aho bayagurisha, bikayagabanyiriza agaciro ku buryo hari igihe bagurisha litiro imwe ku 100Frw.

Amata ahurizwa kuri iryo kusanyirizo ni na yo ikaragiro ry’amata rya Burera rigura rikayakoramo “Fromage”, Ikivuguto n’amavuta y’inka.

Ubuyobozi bw’ikaragiro buvuga ko ayo mata ari make cyane ku buryo ngo atagera no ku cya kabiri cy’ayo rigomba kwakira, angana na litiro 6000 ku munsi.

Nizeyimbabazi Jean de Dieu, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi, amashyamba n’umutungo kamere mu Karere ka Burera, avuga ko ikizakemura icyo kibazo ari ugushyira amakusanyirizo y’amata hafi y’aborozi.

Kugeza amata ku ikaragiro biba bigoye. Abenshi bakoresha amagare.
Kugeza amata ku ikaragiro biba bigoye. Abenshi bakoresha amagare.

Avuga ko ayo makusanyirizo azorohereza aborozi bakabona aho bagurisha amata, bityo na ba nyir’ayo makusanyirizo bakagirana amasezerano n’iryo karagiro rikayabagurira.

Agira ati “Byibura muri santere iyo ari yo yose yegereye abaturage, hamwe umuturage ashobora kubyuka akajya kugura umunyu, habeho ahagurishirizwa amata hazwi, hujuje ibyangombwa.”

Ubwo ikaragiro ry’amata rya Burera ryafungurwaga ku mugaragaro, tariki ya 24 Gashyantare 2016, aborozi bagaragaje ko ikindi gituma iryo karagiro ribura amata ari uko nta modoka ihari yo gukusanya amata y’aborozi ngo iyageze ku ikaragiro.

Aborozi bavuze ko uburyo basanzwe bakoresha ari ukwikorera ku mutwe cyangwa gutwara ibicuba by’amata ku magare. Ibyo ngo bituma hadakusanywa amata menshi kandi n’ageze ku ikaragiro amwe aba yangiritse kubera gutinda mu nzira.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Francois Kanimba, wari witabiriye uwo muhango, yahise abemerera imodoka yabugenewe izabafasha mu ikusanya ry’amata, cyakora kugeza mu ntangiriro z’iyi Gicurasi, ntibarayibona.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka