Bugesera: Umurama w’amafi watewe mu biyaga urimo gutanga umusaruro
Umurama w’abana b’amafi wateye mu biyaga by’akarere ka Bugesera urimo gutanga umusaruro kuko watumye uwabonekaga warazamutse cyane. Mu mwaka ushize wa 2012 hasaruwe toni 126.4 kandi hari ikizere ko uyu musaruro uziyongera kubera ingamba zafashwe.
Dogiteri Kayitankore Leonidas ushinzwe ubworozi mu karere ka Bugesera avuga ko uwo musaruro uterwa n’uko nyuma yo gutera uwo murama w’amafi mu biyaga babifunga mu gihe kingana n’amezi atatu nta burobyi bukorerwamo.
Abantu bagurisha amafi kandi ibiyaga bifunze babazwa aho bayakuye maze basanga atari abo mu makoperative ndetse naho bayakuye hatazwi bakabafata bakerekana aho bayakuye.

Munyagishri Augustin ni umwe mu barobyi bakorera uwo mwuga mu kiyaga cya Kidogo mu murenge wa Ririma avuga ko kuko batunzwe n’umwuga wo kuroba iyo ibiyaga byafunzwe bashaka indi mirimo bakora kugirango babashe kubona ikibatunga.
Ati “ bamwe tujya guhinga abandi bakajya gukora indi mirimo nk’ubwubatsi kubabizi, ifungwa ry’ibiyaga turaryishimira kuko iyo byafunguwe tubona umusaruro mwinshi nubwo hari abo usanga batabyishimira”.
Mu rwego rwo kubungabunga umusaruro ukomoka mu biyaga byo mu karere ka Bugesera, ubu abarobyi bose bashyizwe mu makoperative kuburyo buri kiyaga cyahawe koperative imwe ariyo igicunga nta gukorera mu kajagari.

Mu biyaga icyenda biri mu karere ka Bugesera hatewemo umurama w’ubwoko bushya bw’amafi bwitwa Telapia ariyo ikunzwe cyane n’abaturage, imamba, inkube netse n’ingenge.
Kurinda ba rushimusi bajya kuroba amafi atarakura bikorwa ku bufatanye n’abapolisi bashinzwe umutekano wo mu mazi bita “ marine” ndetse n’abashinzwe kurinda ibyo biyaga kandi abafashwe barabihanirwa.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|