Muri Mata 2012, ni bwo RAB, ishami rya Karama riri mu Murenge wa Gashora, yazanye ingamiya eshanu zikuwe mu Misiri. Zari inyana enye n’imfizi imwe, none zarorotse, ubu zigeze kuri zirindwi.

Munyanziza Jean Bosco, umwe mubakozi bazitaho, avuga ko ingamiya ari amatungo atungwa n’ibyatsi n’amazi, gusa ngo azirana n’uyendereza.
Yagize ati “Iyo uyikubise irarakara maze ikagushaka ku buryo na yo yihimura. Ikunda kurisha ibyatsi, imiyenzi ndetse na munyegereze kandi ikikubwira ko ihaze ihita ishaka amazi.”
Umuyobozi w’Agashami k’Ubushakashatsi ka RAB i Karama, Ndayemeye Fanuel, avuga ko zifite ubuzima bwiza kuko zivurwa, ngo nta bintu byihariye zihabwa. Ati “Nta byihariye tuziha kuko tuzivura nk’uko tuvura inka cyangwa ayandi matungo.”
Ndayemeye avuga ko bazakomeza gukora ubushakashatsi kuri aya amatungo kugira ngo hazarebwe akamaro kayo. Gusa, ngo harateganywa ko izizazikomokaho zizatangwa zigakoreshwa mu bukerarugendo.
Ati “Turi mu ikusanyamakuru yo kuzitunga, gusa hano ntabwo turatangira kuzikoresha imirimo yo gutwara ibintu n’abantu, ariko turateganya ko izizazivukaho tuzazishyira ku mahoteri ndetse n’ahahurira abantu benshi kugira ngo bajye bazigendaho hanyuma batange amafaranga.”
Ingamiya itungwa n’ibyatsi n’amababi y’ibiti kuko ari ndende, izwi kandi kugira ipfupfu rinini ariko ikaba ifite n’ubushobozi bwo kumara igihe kirekire itanyweye amazi.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Mu ipfupfu (hump) ry’ingamiya ntihabamo amazi ahubwo habamo ibinure (fats) itwika bigatanga amazi n’ingufu .Murakoze !