Bishimira ko bavuye mu cyiciro cy’abakene

Abanyamuryango ba koperative COCELERU y’abafite Virusi itera SIDA n’abafite ubumuga mu murenge wa Rukomo barishimira ko batakishyurirwa Mitiweli nk’uko byahoze.

Koperative COCELERU yatangiye ari itsinda mu mwaka wa 2008 iba koperative muri 2013.

Bemeza ko ubworozi bw'ingurube bwabateje imbere
Bemeza ko ubworozi bw’ingurube bwabateje imbere

Ikorera mu mudugudu wa Byimana Akagari ka Rurenge Umurenge wa Rukomo.
Igizwe n’abanyamuryango 32 bahuriye ku buhinzi bw’imboga n’ubworozi bw’ingurube.

Sebarame Barnabas umuyobozi wayo avuga ko mbere bari abakene kuko uretse no kuba imibereho yabo itari myiza ngo Leta niyo yabishyuriraga ubwisungane mu kwivuza.

Kwibumbira hamwe ngo byatumye bigeza kuri byinshi kuko ubu ngo nta munyamuryango wabo utiyishyurira ubwisungane mu kwivuza.

Sebarame Barnabas ati“ Mbere twari mu cyiciro cy’abo Leta yishyurira. Ariko ubu twese turiyishyurira haba ufite ubwandu cyangwa ubumuga.”.

Ntibisasirwa Peninnah avuga ko akimenya ko afite ubwandu imitungo yari afite yamushizeho kubera kumva ko bucya apfa.

Amaze gufata icyemezo kujya muri koperative, ubu ngo abayeho neza kuko ubu yibarira nibura amafaranga ibihumbi 200 ashobora kuzajya yinjiza mu mwaka kubera ingurube yahawe.

Agira ati “ Ingurube ziroroka cyane. Nk’ubu ishobora kuzabyara ibyana 12, kimwe mbigurishije ari bito ni amafaranga ibimbi 10. Kandi mu mwaka n’igice yabyara 2. Urumva ko ngiye gukira.”

Kwibumbira hamwe kandi ngo byagize akamaro kanini kuko ngo hari benshi bari barananiwe kwiyakira ndetse n’imiti ngo bakayifata nabi.

Ubu ngo muri koperative bahabonera inama nyinshi harimo no kuboneza imirire n’uko bakwitwara mu buzima busanzwe kugira ngo bazarusheho kuramba.

Abafite ubumuga bw’ingingo z’umubiri nabo ngo babonye ko nabo bashoboye, ubu ngo ntibakirushya Leta ngo ibafashe.

SEBASAZA Gasana Emmanuel.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka