Mu myaka ishize, abantu ntibitabiraga korora ingurube nk’uko andi matungo yororwaga n’uwayoroye ugasanga afatwa nk’ umutindi ari na ho hakomotse imvugo igira iti “ ingurube ari itungo ryo mu batindi.”

Icyakora, iyo myumvire igenda ihinduka. Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Muko, Akarere ka Musanze borora ingurube bemeza ko ubworozi bw’ingurube butanga amafaranga menshi kandi mu gihe gito.
Nkurunziza Alexis, umusaza w’imyaka 63 yoroye ingurube kuva akiri umusore. Mu kwemeza ko ingurube ari itungo ribyara amafaranga, agira ati “Ntabwo ari itungo ryo mu batindi ni itungo ryemewe; ni itungo ryo mu bakire, waribonye uba wakize! Uba utandukanye n’ubukene.”
Ingurube ibyara nibura kabiri mu mwaka mu gihe inka ibyara rimwe mu mwaka. Aborora ingurube bagereranyije amafaranga babona, basanga korora ingurube ari byo bifite inyungu kurusha inka.
Maniragaba na Nkurunziza borora ingurube batanga urugero rw’ingurube ibyara kabiri mu mwaka ibyana 10 icyarimwe kandi icyana ari ibihumbi 12, ngo ibaha ibihumbi 240 ku mwaka mu gihe inka iba ibyaye rimwe.
Ikindi, kandi ngo ubworozi bw’inka burahenze kuko busaba ibyatsi byinshi bigurwa amafaranga atari make mu gihe ingurube uyigaburira ibyatsi wahira rimwe na rimwe n’igiheri cy’ibigori.
Indwara ifata ingurube zigapfa umusubizo yitwa muryamo ni yo ngo yari ibahangayikishije ariko kubera kororera hejuru ngo irimo gucika; nk’uko Maniragaba akomeza abisobanura.
Ati “Twigeze gupfusha hano ingurube nyinshi cyane biturutse kuri muryamo ubu nta kibazo muryango ntayihari, isa n’iyacitse kubera ko ziba hejuru. Mbere twazororega hasi ariko ubungubu ba veterineri batugiriye tuzororera hejuru.”
Ingurube iri mu matungo afite isoko rinini kandi ahenda. Inyama zayo bakunda kwita akabenzi ziri mu nyama zihenze hirya no hino ku masoko yo mu gihugu.
NSHIMIYIMANA Leonard
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Ingurube Ni Itungo Ryiza Kandi Ubu Kuryorora Bisaba Amikoro Uryoroye Nabi Haranuka Abaturanyi Bakakwinuba,nta Mutindi Warishobora.Nikibwana Gisigaye Gihenda.Ni Iry’abifite
Ubundi erega nta tungo ryo mubatindi ribaho , ikingenzi nuko rikugoboka, nkuko bakunda kubivuga ngo ugira itungo ukenye rikakugoboka.nkaba mbwira abo muri musanze inti courage rwose mworora ingurube.