Banki ya Kigali na Kivu Choice bagiye gukoresha Miliyari 5 Frw mu guteza imbere ubworozi bw’amafi
Banki ya Kigali (BK) yongeye gushimangira ubushake bwo guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi bw’u Rwanda ifatanya na Kivu Choice Ltd, iyi ikaba ari kompanyi irimo kugaragaza umuvuduko no kuzana impinduka mu guteza imbere ibyerekeranye n’ubworozi bw’amafi mu Rwanda.

Ubu bufatanye bufite agaciro ka Miliyari eshanu z’amafaranga y’u Rwanda, mu cyiciro cya mbere hakazakoreshwa Miliyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda. Iki ni kimwe mu bikorwa bigari bya BK bigamije gushimangira inkunga mu buhinzi n’ubworozi no kugira uruhare mu ntego y’Igihugu yo kugera ku kwihaza mu biribwa.
Ubuhinzi n’ubworozi ni inkingi y’ubukungu bw’u Rwanda, Banki ya Kigali ikaba yariyemeje gushyigikira ko bukorwa mu buryo buvuguruye, itanga ibyerekeranye n’imari ikenewe ku masosiyete agaragaza guhanga udushya nka Kivu Choice, kugira ngo haboneke umusaruro uhagije w’ibiribwa kandi bihendutse.
Ubworozi bw’amafi by’umwihariko, ni ingenzi mu gutanga ibiribwa bikenewe kandi bifite intungamubiri. Bufasha Abanyarwanda kwihangira imirimo, kandi bugafasha mu guteza imbere imibereho mu bice by’icyaro.
Ni muri urwo rwego ubu bufatanye buzafasha Kivu Choice kwagura ibikorwa byayo no kongera umusaruro w’amafi akabasha kuboneka hirya no hino mu Gihugu.

Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr. Diane Karusisi, yatangaje ko yishimiye ubwo bufatanye, agira ati: “Ubu bufatanye na Kivu Choice ni intambwe izana impinduka mu rwego rw’ubuhinzi mu Rwanda. Twiyemeje gushyigikira bizinesi zifite udushya mu bworozi bw’amafi, tugamije ko haboneka ibiribwa bihendutse kandi bifite intungamubiri, ari na ko duteza imbere ibice by’icyaro. Muri Banki ya Kigali, twizera ko gushora imari mu buhinzi atari uguhinga ibiribwa gusa, ahubwo ni uguteza imbere ubukungu bwihuse kandi budaheza no kubaka ubushobozi bw’imiryango ibeshejweho n’ibyo bikorwa by’ubworozi bw’amafi.
Kamran Ahmad, washinze Kivu Choice akaba n’Umuyobozi Mukuru wayo, yashimangiye akamaro k’ubu bufatanye mu ntego biyemeje kugeraho, agira ati: “Ubufatanye bwacu na BK buzadufasha kwagura cyane ibikorwa byacu ndetse twifashishe n’ibikoresho biteye imbere kandi bikomeye kugira ngo dukomeze kongera umuvuduko kugira ngo dukore byinshi duhaze amasoko. Twishimiye amahirwe tubonye yo gufatanya mu gukemura ikibazo cy’ibiribwa bidahagije kandi bidakungahaye ku ntungamubiri.”
Ubu bufatanye buraduha icyizere cyo kugeza ibicuruzwa byacu hirya no hino mu Gihugu, kandi bidahenze.”
Usibye kongera umusaruro wa Kivu Choice, biteganyijwe ko mu myaka itatu n’abakozi baziyongera, aho bazava kuri 350 bakagera ku 1,200.



Ohereza igitekerezo
|