Byavugiwe mu nama yahuje abagize uru rugaga kuri uyu wa 19 Werurwe 2015, baganira ku migendekere myiza y’akazi bashinzwe cyane ko uru rwego rutungwa agatoki n’abaturage kugira imikorere mibi na rwo rukikoma bamwe mu bavuzi b’amatungo.
Perezida wa RCVD, Dr Rusanganwa François Xavier, avuga ko hari bamwe mu baveterineri baka amafaranga y’umurengera abaturage bagiye kubavurira amatungo.
Ati “Bamwe muri twe baca amafaranga ya servisi abaturage uko bishakiye, hakaba n’abandi batabonekera igihe bakenewe nta mpamvu igaragara. Ni inshingano z’urugaga zo kubasubiza ku murongo, abinangiye bagafatirwa ibihano bikomeye birimo no guhagarikwa”.
Umwe mu veterineri bari bahari avuga ko kugeza ubu iyo bagiye kuvurira amatungo abaturage bagomba kubaha amafaranga y’urugendo, baba aba Leta cyangwa abigenga.
Ati “Kubera ko abenshi nta moto dufite, umworozi agomba kumpa inyoroshyarugendo bitaba ibyo nkamwihorera akirwanaho”.
Mwiseneza Théogène, Veterineri w’Umurenge wa Nyamata, avuga ko umwuga wabo wari umaze igihe kinini nta gahunda igaragara ufite.
Ati “Wasangaga nko ku rwego rw’Ikigo cy’Ubuhinzi (RAB), umuveterineri ahabwa imodoka agiye mu kazi mu gihe uwo ku murenge atateganyirijwe uko agenda bikaba ngombwa ko umuturage ari we ubazwa amafaranga y’urugendo n’ay’imiti”.
Dr Kanyandekwe Christine, ushinzwe iby’amatungo muri RAB, agaruka ku mbogamizi aborozi bahura na zo bitewe n’iyi mikorere idahwitse y’abavuzi b’amatungo.
Yagize ati “Hari ikibazo cy’abaveterineri bake mu gihugu bigatuma aborozi batamenya aho bashakira ababaha servisi, hari kandi ikibazo cy’ibiciro bya servise batanga bidafite aho byanditse ku buryo buri umwe aca amafanga ashatse bikabangamira umuturage”.
Akomeza avuga ko ibi ngo ari byo uru rugaga rugiye gukemura cyane ko na Leta irushyigikiye, kugira ngo uyu mwuga unozwe.
Kuri ubu, mu Rwanda ngo hari abaveterineri bagera ku bihumbi bitatu, ariko abiyandikishije mu rugaga bakaba ari 1700. Gusa, ngo n’abandi bagomba kwiyandikisha kuko ngo utazabikora atazongera kubarwa mu baganga b’amatungo.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|