Iri karagiro ryubatse muri Santere ya Kidaho, mu Murenge wa Cyanika, ryatangiye gukora muri Nzeri 2015. Ryahise rigura amata y’aborozi maze ritangira gukora “Fromages”.

Aborozi bahamya ko iryo karagiro rigiye gutuma bagera ku iterambere kuko bagiye kujya babona aho bagurisha amata badahenzwe. Iryo karagiro ritaratangira gukora, ngo bagurishaga amata mu baturage bakabaha amafaranga y’u Rwanda 100 kuri litiro imwe.
Munyawera Théoneste, umworozi wo mu Murenge wa Kinyababa, avuga ko kuri iryo kusanyirizo ho litiro imwe y’amata babaha amafaranga 170. Ahamya ko harimo inyungu izabazamura.

Akomeza avuga ko bigiye gutuma yagura ubworozi bw’inka kugira ngo ajye abona amata menshi agemura kuri iryo karagiro.
Agira ati “Ngiye kwagura ubworozi kandi ntere ubwatsi kugira ngo nshake n’inka zifite umukamo…Ni yo nyungu dufite cyane ko rutwegereye. (amata) Yadupfiraga ubusa cyane! Ni ukuyanywa…kwari ugusesagura. Ariko urabona ubu tuzajya tuyazana hano ku ikaragiro tubonemo amafaranga kandi dusagure n’ayo kunywa.”

Ikaragiro ry’Amata rya Burera ryatangiye gukora rihereye kuri “Fromages” z’ubwoko umunani. Nkuriyingoma John, ushinzwe ibikorwa muri iryo karagiro, avuga ko ariko batari batangira kuzishyira ku isoko. Barindiriye ko Ikigo cy’u Rwanda cy’Ubuziranenge (RBS) kibaha uburenganzira.
Agira ati “Twohereje bimwe mu byo dukora mu Kigo cy’Ubuziranenge…Leta ni yo isigaye kuza ikagena igiciro, tukagurisha ku mugaragaro.”

Akomeza avuga ko bafite isoko ngo kuko kuri ubu hari n’abashaka kugura izo “fromages” kandi bataratangira kuzigurisha. Ikindi ngo ni uko bazazigurisha mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.
Si “Fromages” gusa urwo ruganda ruzajya rukora. Nkuriyingoma avuga ko bazakora ibintu bitandukanye bikomoka ku mata birimo Ikivuguto, “Yoghurt” ndetse n’amavuta y’inka.
Ikaragiro ry’Amata rya Burera ryuzuye ritwaye amafaranga y’u Rwanda abarirwa muri miliyoni 700.
Norbert NIYIZURUGERO
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|