Abahabwa inka muri Girinka basaba kutarwaza bwaki

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Meshimana Gerardine yasabye imiryango 50 yahawe inka n’Uruganda rw’icyayi rwa Sorwathe kuzorora bagakamira abana amata.

Minisitiri Mukeshimana yabitangaje ubwo uru ruganda ruherereye mu Murenge wa Kinihira mu Karere ka Rulindo, rwagabiraga izo nka muri gahunda ya Girinka, kuri uyu wa gatanu tariki uwa 25 Werurwe 2016.

Minisitiri w'ubuhinzi n'ubworozi Mukeshimana Geraldine ashyikiriza inka bamwe mu bazihawe.
Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Mukeshimana Geraldine ashyikiriza inka bamwe mu bazihawe.

Yagize ati “Izi nka ntimwemerewe kuzigurisha, mwazihawe kugirango mutere imbere mubeho neza, ntimuzagurishe amata ngo mwirengagize kuyagaburira umuryango wanyu nkuko bamwe babikora bakarwaza indwara zituruka ku mirire mibi harimo na bwaki kandi boroye!”

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Bosenibamwe Aime, yasabye abahawe inka kuzifata neza, bagasezerera imirire mibi, anabasaba kwagura ubuso buhingwaho icyayi.

Yirirwahandi Losarie yavuze ko iyo nka yahawe nibyara azaha umuryango amata atazayagurisha gusa kugira ngo atazarwaza bwaki, akazajya anafumbira isambu ye nto afite.
Yirirwahandi Losarie yavuze ko iyo nka yahawe nibyara azaha umuryango amata atazayagurisha gusa kugira ngo atazarwaza bwaki, akazajya anafumbira isambu ye nto afite.

Ati “Mwagure ubuso buhingwaho icyayi mubone amafaranga yo gukemura ibibazo, ariko ndabasaba ko mu mirima isigaye itarimo icyayi mwajya muyifumbira, izo nka mwahawe zikazabibafashamo kugirango umusaruro ukomeze wiyongere murwanye inzara n’ubukene.”

Ushinzwe ishami ry’ubucuruzi bw’icyayi cyoherezwa mu mahanga mu ruganda rwa Sorwahe Andrew Wertheim avuga kuba baratekereje gutanga inka, kwari ukugira ngo bashyigikire gahunda ya Leta ya Girinka yabaye umuco mu Rwanda kuko ivana abaturage mu bukene.

Zimwe mu nka 50 zagabiwe abaturage 50.
Zimwe mu nka 50 zagabiwe abaturage 50.

Aborojwe inka barishimira iterambere zigiye kubagezaho, biyemeza kuzakora ibishoboka byose ngo zibeho neza kandi zibahe umusaruro, nk’ukuwitwa Yirirwahandi Losarie wayihawe abivuga.

Ati “Nta nka nagiraga, iyi nka Nzayifata neza, sinzayicisha inzara izaturinda imirire mibi, nibyara nzaha umuryango amata sinzarwaza bwaki, kandi kuko narimfite agasambu gatoya nzagafumbira nsarure byinshi.”

Minisitiri yasabye aborojwe ko inka nizibyara dore ko izo bahawe zose zihaka nabo ko bazoroza abandi.

Yibukije ubuyobozi bw’inzego zibanze, aba Veterineri n’akarere, kujya bafasha aborozi gukurikirana imibereho myiza y’inka zabo harimo no kuziteza intanga zikabyara izindi, yanasabye kandi ubuyobozi kuzasomera abaturage amategeko agenga Gahunda ya Girinka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka