Bafite ikibazo cy’imbuto y’amatunda yabembye

Abaturage bo mu Murenge wa Mushubi muri Nyamagabe bahagaritse guhinga amatunda, bitewe n’uko yabembye, bahinga ntibagire icyo basarura.

Ubuhinzi bwabo bwahombejwe n'amatunda bahinze akabemba.
Ubuhinzi bwabo bwahombejwe n’amatunda bahinze akabemba.

Abahinzi b’amatunda cyane cyane abo mu Kagari ka Buteteri, bavuga ko byabateye ubukene kuko barumbije mu mezi ane ashije kandi bari barashyizemo imbaragazabo zose.

Innocent Mutirende umwe muri aba bahinzi, avuga ko mu kagari kabo keraga amatunda menshi amakamyo agapakira ariko ubu bamaze igihe barayaretse, agasaba ubuyobozi kubashakira indi mbuto.

Agira ati “Hano amatunda yaraheraga abantu hafi ya bose ndetse n’imodoka z’ibugande zikaza gupakira hano bucyeye amatunda azamo ibintu by’indwara ukabona bimeze nk’amavunja mo imbere, ibibabi bikabemba amatunda bayareka batyo.”

Igihingwa cy'amatunda cyatumaga babasha kugemurira inganda zitunganya imitobe ariko aho imbuto ibembeye ntacyo bakibona.
Igihingwa cy’amatunda cyatumaga babasha kugemurira inganda zitunganya imitobe ariko aho imbuto ibembeye ntacyo bakibona.

Anamariya Mukantwari avuga ko nawe yahingaga amatunda agira ikibazo yuko yaphaga nyuma baza kubasaba ko arandurwa.

Ati “Amatunda twarayahinze tuza kugira ikibazo cyo kuma noneho, badusaba kuyarandura, kuko twarayajyanaga twayageza mu isoko bakatubwira ngo ni intameneka, amafaranga twabonaga ntitukiyabona n’imyumbati nayo yarasaze ubu ntacyo turimo guhinga.”

Alphrodice Nziheberimana avuga ubuyobozi bubashakiye indi mbuto byabafasha.

Ati “Amatunda nanjye nigeze kuyahinga ariko yajemo indwara yitwa nyirakabuye, ariko mudukoreye ubuvugizi tukabona indi mbuto nshya mwaba mudufashije tukongera guhinga tukivana mu bukene.”

Umuyobozi w’akarere ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Lambert Kabayiza atangaza ko hari hakozwe ubushakashatsi bukagaragaza ko ikibazo gishobora kuba kiri mu butaka, ariko ko hagiye gukorwa igeragezwa abaturage bakaba bakongera guhinga amatunda.

Ati “Turabona rero dushobora kongera tugashyira imbaraga muri kino gihingwa ariko noneho tukifashisha abashakashatsi hakabaho gupima ubutaka noneho tugafata imirimashuri n’imbuto shya twabona bikunze tukongera gushishikariza abaturage kuyahinga.”

Amatunda yeraga muri aka gace yafashaga inganda zitunganya imitobe nk’uruganda rw’Inyange na Nyirangarama n’izindi nganda zo hanze y’igihugu, bigatuma abaturage bayahinga abateza imbere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka