MINAGRI yatangarije abanyamakuru kuri uyu wa 15 Gashyantare, ko umusaruro wabonetse mu gihembwe cy’ihinga cya 2015A wangannye nk’uwabonetse wo mu cya 2014A, ariko ngo si ko yabyifuzaga.

Ministiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Gerardine Mukeshimana, yavuze ko nubwo habanje amakuru ya El Nino (ubushyuhe bwinshi bw’inyanja buteza imvura nyinshi idasanzwe), hamwe na hamwe koko imyuzure yangije imyaka, ariko ahandi henshi mu Burasirazuba bakugarizwa n’amapfa.
Minisitiri Mukeshimana yagize ati "Uko amakuru yahise, si ko byagenze mu Burasirazuba kuko habayeho izuba ridasanzwe ku buryo byageze mu mezi y’Ugushyingo n’Ukuboza abantu bamwe bagitera imyaka. Imvura yaragwaga ikongera igahagarara; ubu mu bice bimwe by’uturere twa Kayonza, Nyagatare na Kirehe, amapfa arakomeje."
Umusaruro wabonetse mu gihembwe cy’ihinga A mu bigori ngo ni toni ibihumbi 908, mu bishyimbo habonetse toni ibihumbi 500; ndetse n’ibindi bihingwa nk’ibirayi, soya, urutoki, imyumbati; umusaruro wabaye mwiza ariko ku rugero Leta itifuzaga.
Umusaruro w’ibyaturutse mu icuruzwa ry’ibyoherezwa hanze mu mwaka ushize, ngo wavuyemo amadolari y’Amerika miliyoni 259, nk’uko Ministeri y’ubuhinzi n’ubworozi yabitangaje.
Ministiri Mukeshimana yavuze ko gutangaza ibi ari mu rwego rwo kumenyesha abaturarwanda ko umusaruro ukenewe ubutaha ugomba kurushaho kuba mwinshi no kumenyesha ko "abahinzi batagomba guhugira mu isarura ahubwo ubu bagombye kuba baratangiye gutera imbuto".

MINAGRI yasabye abahinzi guhinga ibihingwa byatoranijwe, gukoresha inyongeramusaruro zirimo cyane cyane ifumbire mvaruganda, ishwagara aho ubutaka bwashaririye, gusimburanya imyaka mu mirima, kubaka ubuhunikiro mu mirenge yose no kwishyira mu matsinda ya "Twigire".
Umunyambanga wa Leta ushinzwe Ubuhinzi, Tony Nsanganira, yongeyeho ko izi ngamba zizajyana no kwirinda ko umusaruro wabonetse wakwibasirwa n’abamamyi barimo abaturuka hanze y’igihugu. Yagize ati “Abaturage bakeneye ibiribwa cyane, tugomba kuba maso."
MINAGRI yatangaje kandi ko izagenera ibiribwa uduce tw’Iburasirazuba twugarijwe n’amapfa, ariko ko itazasaba ubufasha hanze y’igihugu kuko ngo u Rwanda rutibasiwe n’ibura ry’ibiribwa cyane nk’ibindi bihugu bya Afurika.
Ohereza igitekerezo
|