Hussain yavuze ko nubwo ibi birayi byerera igihe kinini ugereranyije n’ibisanzwe ni byiza, byuzuye intungamubiri kandi bikunzwe na benshi ku isi ku buryo uwabihinga byarushaho kumuteza imbere.
Yagize ati “bitewe nuko ubwoko busanzwe butagurwaga cyane, kuri ubu dufite ubwoko bushya kandi ku giciro gito ku buryo umuhinzi azajya abona amafaranga atari make akuye mu buhinzi bw’ibirayi.”
Sosiyete Imtiaz ibarizwa mu gihugu cya Pakistan, igakora ubushakashatsi ku bihingwa bitandukanye birimo n’ibirayi yitegura gusakaza mu bihugu bitandukanye birimo u Rwanda.
Ibindi bihugu birya ibirayi cyane ni Belarus, Lithuania na Latvia.
Jean Noel Mugabo
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|