Ruhuha : JICA irahugura abahinzi b’umuceri uburyo bwo kubona umusaruro ku butaka buto

Abakorera bushake b’ikigo cy’u Buyapani gishinzwe iterambere mpuzamahanga (JICA) barongerera ubumenyi abahinzi b’umuceri bo mu gishanga cya Kizanye cyo mu murenge wa Ruhuha mukarere ka Bugesera uburyo bwo guhinga ahantu hato kandi bakabona umusaruro mwinshi.

Aba bahinzi ngo nibo basabye abo bakorerabushake kuza kubahugura mu bijyanye n’ubuhinzi bw’umuceri nyuma yo kubona ko ahandi aho abo bakorera bushake bahuguye bibaha umusaruro mwinshi; nk’uko bitangazwa na perezida wa koperative KOPAUKI y’abahinzi bahinga muri icyo gishanga, Habimana Innocent.

Umukorerabushake wa JICA Saito Yuri wahawe izina rya Yuriyana.
Umukorerabushake wa JICA Saito Yuri wahawe izina rya Yuriyana.

Ati “mbere twahingaga mu kajagari, aho twateraga ingemwe eshatu cyangwa zirenze twumva ko aribwo dushobora kubona umusaruro ariko ubu tweretswe ko atari bwo uboneka ahubwo uboneka ari uko uhinze urugemwe rumwe kuko iyo uhinze nyinshi zicuranwa ibizitunga ntizitange umusaruro ahubwo ugasanga zagwingiye”.

Avuga ko kandi batari bazi ikigero cy’amazi agomba kujya mu murima w’umuceri ndetse n’igihe agomba kugomororerwa kuko buri muhinzi wasangaga ashaka kuyashyira mu murima we ashaka no kuyima abandi aziko aribyo bitanga umusaruro.

Abahinzi b'umuceri mu murima aho bawitaho.
Abahinzi b’umuceri mu murima aho bawitaho.

Umukorerabushake wa JICA, Saito Yuri, wahawe akazina n’abaturage ka Yuriyana avuga ko akurikirana abo bahinzi umunsi ku munsi aho abereka uburyo bugezweho bwo guhinga umuceri kandi ku butaka buto.

Abosobanura atya: “ mbere bari batsimbaraye kuburyo bwo guhinga badashyira ku murongo kandi batera ingemwe nyinshi, ariko tuje tubabwira ko bidatanga umusaruro banga kubyumva. Icyo twakoze n’ukubajyana mu bandi bahinzi bo mubishanga bitandukanye bigishijwe ubwo buryo hanyuma bibonera ukuntu bitanga umusaruro mwinshi”.

Abahinzi b'umuceri n'abayobozi bo muri JICA bafata ifoto y'urwibutso.
Abahinzi b’umuceri n’abayobozi bo muri JICA bafata ifoto y’urwibutso.

Igishanga cya Kizanye cyatangiye guhingwamo umuceri kuva mu mwaka wa 2001 ubwo cyarekagamo amazi, mbere yaho hakaba harahingwagamo urutoki ariko amazi ajemo rutangira kuma. Kuri ubu gihingwamo n’abahinzi bagera ku 179 bibumbiye mu matsinda atandatu.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka