RAB na Tubura biyemeje gufasha abahinzi kumisha umusaruro mu gihe cy’imvura
Ikigo gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi(RAB) hamwe n’Umuryango mpuzamahanga uteza imbere ubuhinzi, One Acre Fund-Tubura, byiyemeje kongera ibikorwa remezo byo kumisha imyaka hadashingiwe ku zuba, kuko hari ubwo ritabonekera igihe.
RAB na Tubura bishimiye ko abahinzi babonye umusaruro mwinshi, cyane cyane uw’ibigori, mu gihembwe cy’ihinga A cyatangiranye n’Umuhindo wa 2023, ariko ngo bategereje izuba ry’Urugaryi (muri Mutarama 2024) kugira ngo banike imyaka, baraheba.
Umuyobozi Mukuru wa One Acre Fund-Tubura mu Rwanda, Belinda Bwiza, avuga ko abahinzi bafashwa n’uyu muryango babonye umusaruro ubarirwa mu mafaranga y’u Rwanda Miliyari 138 nyuma yo kurwana no kugira ngo ibigori bitazamo uruhumbu, kubera imvura nyinshi.
Bwiza yagize ati “Season(isizeni)A yagenze neza cyane, abahinzi basaruye ibigori byinshi cyane, ibibazo twagize byari ibyo kwita kuri uwo musaruro bari bejeje kubera imvura yabaye nyinshi, byerekana ko dukeneye ibikorwa remezo byadufasha kumisha ibigori no kubitunganya.”
Uyu muryango uvuga ko ufite abahinzi barenga ibihumbi 850 kugeza ubu ufasha kubona imbuto n’izindi nyongeramusaruro, ukaba ndetse urimo kubakorera ubuvugizi kugira ngo bagurishe ibyo bejeje ku giciro kibanogeye.
Umuryango One Acre Fund-Tubura, RAB n’izindi nzego, bakoze inama kuri uyu wa Kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, biyemeza kongera ibikorwa remezo byafasha abahinzi kumisha imyaka n’ubwo baba babuze izuba.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), Telesphore Ndabamenye, avuga ko hamwe n’Abafatanyabikorwa barimo tubura, bagomba kwigisha abaturage gukoresha uburyo busanzweho bwunganirwa n’imashini zumisha imyaka.
Yagize ati “Hari ibyo abaturage bashobora gukora mu bushobozi bwabo, ushobora kumisha ukoresheje ibikoresho bihambaye, ushobora no gukoresha ibyo umuturage wese ashobora kwibonera, ariko bakagira ubumenyi bwo kubikora, tube twiteguye ko no mu mvura abantu bashobora gusarura."
Ati “Ni gahunda ikomeje, ntabwo ari Tubura yonyine, no ku rwego rwa Leta biri muri gahunda zacu za Minisiteri (y’Ubuhinzi n’Ubworozi) n’Ikigo RAB n’abandi bafatanyabikorwa, turi gukangurira kuba iyo gahunda yo gutunganya umusaruro."
Dr Ndabamenye avuga ko bataramenya amafaranga bazashora muri iyi gahunda, ariko ngo bafite abafatanyabikorwa bayiganiriyeho.
Umuyobozi wa RAB avuga ko bagitegereje ko Ikigo cy’Ibarurishamibare gitangaza umusaruro wabonetse mu gihembwe cy’ihinga A, ariko ngo wabaye mwinshi bitewe n’ingamba zafashwe zo gukoresha inyongeramusaruro, guhinga ku butaka butahingwaga ndetse no kuba imvura yarabonetse ihagije.
Mu bahinzi bose bagera hafi kuri miliyoni ebyiri mu Rwanda, Umuryango One Acre Fund-Tubura uvuga ko umaze kugira abarenga ibihumbi 850 ufasha kubona imbuto z’ibihingwa n’ingemwe z’ibiti, inyongeramusaruro n’ubumenyi ku buryo bahinga kinyamwuga bagasagurira amasoko.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|