PAC ntiyanyuzwe n’ibisubizo yahawe na RAB ku mushinga wo kuhira wadindiye
Komisiyo y’Abadepite ishinzwe gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu, PAC, ntiyanyuzwe n’ibisobanuro yahawe n’abayobozi b’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB, ku idindira ry’umushinga wo mu Karere ka Kirehe uzwi nka ETI Mpanga, utabashije kugera ku ntego zawo.

Kuri uyu wa Mbere tariki 30 Kamena 2025, nibwo PAC yabarije mu ruhame RAB ibibazo byagaragajwe muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta.
Depite Barthelemy Kalinijabo, yagarutse ku bibazo byagaragaye mu Murenge wa Mahama byo kuhira, aho yagaragaje ko imashini zuhira zidakora kubera ubushobozi bucye bw’amashanyarazi agomba kuzikoresha.
Yavuze ko muri buri gice hari hateganyijwe gushyirwa imashini zuhira eshanu aho ku munsi hagombaga gukora imashini zuhira enye, hanyuma iya gatanu igasigara ari iy’ingoboka igakora aho biri ngombwa, mu gihe cyo kubungabunga cyangwa gukora isuku no gusana izangiritse (maintenance).
Ati “Icyagararagaye ni uko hakora imashini imwe muri enye, tukaba twibaza ukuntu imashini imwe ikora mu mwanya w’enye”.
Depite Kalinijabo avuga ko hari hatanzwe inama ko hashyirwaho moteri yo kwifashishwa igakemura ikibazo cy’umuriro w’amashanyarazi muke, kugira ngo igikorwa cyo kuhira kigerweho uko bikwiriye.
Ubugenzuzi bwasanze ibyo bibazo byose nta kirakemuka, Komisiyo ikabaza RAB impamvu idakemura ibibazo byo kuhira byagaragaye muri uyu mushinga?
Ibindi bibazo byagaragaye ni iby’ibyondo biri mu byumba by’imashini zagenewe kuhira, ndetse no kuba zimena amazi n’izindi nenge zitandukanye izo mashini zifite.
Ikindi kibazo cyagarutsweho ni amasezerano RAB yasinye yo kuhira mu Murenge wa Mahama hegitari zigera ku 1220, ubugenzuzi bwagaragaje ikibazo cy’ubukererwe bwo kurangiza iyi mirimo mu igenzura ryakozwe mu Ukuboza 2024, ryagaragaje ko uyu mushinga wari ugeze kuri 63% naho ubukererwe buri ku 117%.
Bimwe mu bikorwa byagaragazaga ikibazo cy’ubukererwe, harimo kubaka inyubako y’ikigega kuko ubwo igenzura ryakorwaga muri Gashyantare 2024, ryerekanye ko iyi mirimo yari kuri 0,54%.
Ikindi kibazo ni inyubako y’ahazashyirwa imashini zuhira ndetse no gushyiraho imiyoboro minini, ikindi ni icya bimwe mu bice by’umuhanda wakozwe watangiye kwangirika kandi amasezerano atararangira.

Komisiyo yabajije RAB impamvu zatumye uyu mushinga udindira, ndetse n’impamvu idakurikirana ibikorwa byo muri aya masezerano.
Ibisubiza bya RAB
RAB yemeye ko kuhira bitagezweho uko bikwiriye, biturutse ku kibazo cy’amashanyarazi yabaye make izo mashini zuhira ntizibashe gukora neza, nk’uko byasobanuwe n’Umuyobozi mukuru w’icyo kigo, Dr. Ndabamenye Telesphore.
Ati “Nyakubahwa Perezida tutabiciye ku ruhande ntabwo amashanyarazi yahise aboneka, twafashe igisubizo cyo gushaka izo moteri ngo zikorerweho igerageza mu kuhira, ariko na byo ntibyatanze umusaruro uko byagombaga”.
Dr Ndabamenye yavuze ko imashini zizamura amazi (pumps) ari nzima ndetse ko habanje gukoreshwa imashini imwe, ariko bifuza ko zose zatangira gukorershwa.
RAB ivuga ko iki kibazo cyo kuhira bakiganiryeho na REG na MININFRA, hashakishwa igisubizo cy’igihe kitari kirekire, kugira ngo nibura rwiyemezamirimo arangize uyu mushinga.
Ati “Twemeje ko hazaza moteri zo kugira ngo dushyireho za mashini zikogota amazi, dusuzume umushinga wose hanyuma binafashe Rwiyemezamirimo kurangiza amasezerano”.
Perezida wa PAC, Depite Muhakwa Valens, yavuze ko bitumvikana ukuntu hagiye kugurwa moteri (generator) zo gusuzuma imashini zikogota amazi, nyamara mbere bavugaga ko umushinga wose ukora hasigaye gushaka igisubizo cy’ingufu zizamura ayo mazi.
Dr. Ndabamenye yemereye PAC ko isuzuma ry’ikoreshwa ry’izo mashini mu kwezi kwa 10 rizaba ryarangiye.
Ati “Igisigaye ni ugukora icyo twita isuzuma kugira ngo turebe ko ibyo bikoresho bikorana neza 100%, bikazakorwa bitarenze mu kwezi k’Ukwakira uyu mwaka. Turateganya kandi ko mu mpera z’uyu mwaka wa 2025, umushinga ugomba kuba warangiye kugira ngo abahinzi buhire mu buryo bumwe, kandi buhire igihe kimwe”.

Ku mushinga wa Mahama wo kuri hegitari 1225, Dr Ndabamenye avuka ko ibikorwa byawo bigeze kuri 70% mu bijyanye n’ibikoresho, uyu mushinga ukaba ugizwe n’ibice 3, kuko uba ugomba kugira aho ufatira amazi, ukagira ibigega ushyiramo amazi umaze kuyakura mu migezi, kuyatunganya no kuyayungurura, byarangira ukayohereza mu matiyo aba yashyizwe mu mirima y’abaturage hakoreshejwe amatiyo aba yashyizwemo ku buryo bwa gihanga.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ubwo c ahubwo PAC izi technique zibamo mukwemererwa ndetse noguhabwa nkunganire? Uwangira umwe mubagize PAC nkibariza RAB /SAIP