RAB yari yabwiye abaturage bo mu murenge wa Shyira ko bazahabwa imbuto za kijyambere zitanga umusaruro mwiza nyuma y’aho abazitanga bazavira kuzitanga mu karere ka Rubavu.
Abaturage bavuga ko bacukuye imyobo irenga 8000 yo guteramo izo nsina ariko yatangiye kumeraho ibyatsi batarabona imbuto basezeraniwe. Kwihangana Felicien, avuga ko hashize igihe kigera ku kwezi acukuye imyobo none aribaza uko byagenze.
Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere mu karere ka Nyabihu, Mukaminani Angela, yasabye abahinzi kugumya kwihangana no gutegura aho zizaterwa neza kuko abazitanga babanje mu karere ka Rubavu. Yongeraho ko nibaharangiza i Rubavu bazaza no muri Nyabihu bakazihabwa nta kibazo.
Umurenge wa Shyira na Rugera izwiho guhinga urutoki cyane. Gahunda yo gutera insina z’ubwoko bwa kijyambere, yaje mu murenge wa Shyira, kugira ngo abahinzi bavugurure urutoki, rurusheho gutanga umusaruro, ruteze imbere abaturage, akarere ndetse n’igihugu muri rusange.
Iyi gahunda kandi irimo gukorwa hirya no hino ahaberanye n’urutoki kugira ngo abaturage bahinge urutoki ruzabagirira akamaro,bizamure bakoresheje ubuhinzi bakora ndetse basagurire n’amasoko.
Mu murenge wa Shyira, bazahabwa insina zo mu bwoko bwa FIA zizwiho gutanga umusaruro ushimishije iyo zihinzwe neza zikanitabwaho.
Safari Viateur
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|