Ntibavuga rumwe ku cyifuzo cyo guca imashini zisya imyumbati

Abagize ishyirahamwe “abahizi ba Cyeza” bo mu karere ka Muhanga barasaba ko imirimo yo kwimika no gutunganya imyumbati ivamo ifu byaharirwa inganda ngo kuko ababikora ku giti cyabo babikorana umwanda ariko abaturage barabihakana.

Iri shyirahamwe rifite uruganda rw’imyumbati rukumbi mu karere ka Muhanga rivuga ko ubwinikiro bw’imyumbati bwa gakondo busanzwe bukoreshwa ndetse n’imashini zisya imyumbati (bakunze kwita inshyo) bikwiye gukurwaho kuko bitera indwara.

Perezida w’ishyirahamwe “abahizi ba Cyeza”, Vital Nyakayiro, avuga ko imyumbati ishesherezwa ku nsyo rusange iba yinitswe nabi ku buryo n’ikigo gishinzwe ubuziranenge mu Rwanda kemeje ko iyi myumbati ishobora gutera igituntu cyangwa izindi ndwara kuko iba yinikanwe umwanda.

Kayihura ati “hari abakinika mu bishanga ahantu mu mwanda ukabije, cyangwa bakinika mu bizi bibi mu rugo ku buryo biba binuka cyane, hari impungenge ko byatera indara”.

Iri shyirahamwe ntirifite impungenge z’ubuziranenge gusa kuko rinishakira ko imyumbati yaserwaga muri ayo mamashini rusange yajya izanwa ku ruganda rwabo kugira ngo rutazava aho ruhomba.

Abagize ishyirahamwe “abahizi ba Cyeza” barasaba akarere ko kabwira abahinzi b’imyimbati bose bakajya bagemura umusaruro wabo wose kuri uru ruganda. Kayihura avuga kandi ko n’ahandi bazahagera, ati: “twe turi muri competition [irushanwa] tuzajya no hanze y’akarere ka Muhanga tuzagera n’iyo za Bugesera n’ahandi”.

Uruganda rw'abahizi ba Cyeza rurinika rukanaronga imyumbati.
Uruganda rw’abahizi ba Cyeza rurinika rukanaronga imyumbati.

Iki cyifuzo cy’uru ruganda nticyakirwa neza na bamwe mu baturage baba abacuruzi cyangwa abaguzi basanzwe. Benshi mu Banyarwanda bamenyereye kwinika imyumbati ku buryo bwa gakondo kugira ngo ibashe gukurwamo ifu y’ubugari.

Mukamana ucuruza ifu y’ubugari avuga ko iki cyemezo ari kimwe mu bishaka kubabuza ubuzima kuko bari batunzwe no kwitunganyiriza ifu bakayigurisha.

Mukamana ntiyemera ko ifu bakora iba irimo umwanda, ati: “uko ni ukwikunda! tuvuge ko winitse imyumbati mu mazi mabi nk’uko babyitwaza wenda! None se iyo uyinuye ntabwo uyironga mu mazi meza? Utayironze mu mazi meza kandi ntuyanike neza wagira ifu mbi inukamo uruhumbu. Tutayitayeho cyaba ari igihombo cyacu”.

Ishyirahamwe “abahizi ba Cyeza” rifite abanyamuryango 1800 bahinga imyumbati kuri hegitari zigera kuri 700. Nubwo uru ruganda rutaratangira gukora ku mugaragaro kuko rukiri mu igeragezwa rutunganya toni 10 z’imyumbati ku munsi. Magingo aya rukora inshuro eshatu mu cyumweru kuko rutaratangira gukora neza.

Umuyobozi w’akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe imari, ubukungu n’amajyambere, Francois Uhagaze, avuga ko bigoye guca izi nsyo zisanzwe zikoreshwa n’abaturage kuko zitunze benshi muri iki gihe.

Avuga ko bazishakiye ahantu hazo hihariye mu mujyi wa Muhanga mu rwego rwo kubahiriza igishushanyo mbonera cy’umujyi.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Yewe birumvikana ko iyi ari politiki yo kwishakira akazi
ariko rero nibareke gusebya kuko ndatekereza ko nabo iyo fu yabatunze bataragira urwo rugandase....ahubwo nibajye muri competition n’abandi nibo bazibonera isoko nibakora ibintu byiza

Ras Ntagungira yanditse ku itariki ya: 6-06-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka