No mu nkambi ibihumyo byarabonetse, barwanya imirire mibi

Abatuye mu Karere ka Nyamagabe barishimira ko ubuhinzi bw’ibihumyo bwabafashije kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana, bituma bashobora guhangana n’indwara ziterwa no kutabona intungamubiri zihagije.

Abavuga ibi ni abaturage 1,570 bo mu Mirenge ya Kibirizi na Uwinkingi barimo impunzi 500 zicumbikiwe mu nkambi ya Kigeme. Bahuriye muri Koperative Duhuzimbaraga Mushishito (CODUM), ikorera ubuhinzi bw’ibigori, ibishyimbo, imboga n’ibihumyo mu gishanga cya Mushishito, bakundaga guhura n’ikibazo cyo kurwaza indwara zituruka ku mirire mibi.

Bavuga ko nubwo batari bazi ko ubuhinzi bw’ibihumyo hari icyo bushobora kubamarira, ariko basanze ari ingirakamaro, kubera ko uretse kuba byerera igihe gito kandi bigatanga umusaruro ariko byanabafashije kudakomeza kurwaza indwara zituruka ku mirire mibi.

Jacqueline Mukakabera ni umwe mu mpunzi zo mu nkambi ya Kigeme zikora ubuhinzi bw’ibihumyo. Avuga ko mbere bari bafite ikibazo cy’imirire mibi.

Ati “Imirire mibi twari tuyifite, ari muri Nyamagabe no mu Nkambi, ariko ubu ibihumyo byarabonetse, buri wese abigeraho nta kibazo, no mu nkambi muzengurutse mwasanga nta bana dufite bari mu igwingira, kuko turabatekera bakarya, bikababuza kugira ngo bakomeze kujya bagwingira, igihe na cya gikoma kitaraboneka, umutekera ya sosi ukamuha akarya. Ubu uburwayi ntabwo bushobora gufata abana bacu kuko habonetse ikibukumira.”

Ibyo avuga abihurizaho na Mariya Kubwimana wo mu Murenge wa Kibirizi, uvuga ko ubuhinzi bw’ibihumyo bubafitiye akamaro kanini kuko bibinjiriza amafaranga bikanabafasha gutuma abana babo batibasirwa n’indwara ziterwa n’imirire mibi.

Ati “Mu bushobozi bwanjye iyo nabonye ayo mafaranga 1500 cyangwa nkabona inusu (1/2 kg) yabyo, ndaza ngatekera abana bakarya, ni mu buryo bwo kurwanya imirire mibi nkabona nta kibazo. Mu bo twegeranye cyangwa n’aho dutemberera ntabwo wari kubaha amanota 100%, ariko aho ibihumyo byaziye nta kibazo kuko igiciro cyabyo buri wese yibonamo, byahinduye ubuzima bw’abana natwe bakuru hari icyo byatumariye.”

Mu gihe cy’icyumweru kimwe baba bamaze gusarura kandi ikilo bakakigurisha amafaranga y’u Rwanda 1500.

Jean Marie Manirafasha ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’ubuhinzi mu gishanga cya Mushishito, avuga ko bafite zone enye zihinzeho imigina igera ku bihumbi 28, aho zone igizwe n’imigina ibihumbi 7.

Ati “Ibihumyo ni ubuhinzi bwiza kuko iyo ubutangiye mu cyumweru kimwe uba ubonye umusaruro, umugina ugafata amezi atatu n’igice kugira ngo ube urekeye aho kwera. Guhera mu kwa 11 kugeza ubu, bamaze gusarura toni zirenga 7, bakuyemo miliyoni hafi 12Frw.”

Umuyobozi w’Inkambi ya Kigeme, Kevin Karayenzi, avuga ko ubuhinzi bw’ibihumyo buhuriweho n’impunzi n’Abanyarwanda bazituriye, ari kimwe mu bisubizo byo kugira ngo impunzi zishakemo ibisubizo, kandi ko ari umushinga utanga umusaruro mu gihe gito.

Ati “Ugerageza kubafasha mu kunganira muri duke impunzi zibona, kugira ngo ubuzima bukomeze bugende neza. Ibyinshi usanga bigurirwa mu nkambi, ugasanga bigira inyunganizi mu bijyanye n’imirire kuko hano usanga tugerageza kugurisha amafaranga make ugereranyije n’isoko dufite i Kigali.”

Imibare y’Ubushakashatsi bwa karindwi ku mibereho y’ingo (EICV 7) yagaragaje ko igwingira mu bana mu Karere ka Nyamagabe riri ku gipimo cya 29,4% rivuye kuri 51,8% ryahozeho mu 2015.

Icyumba gikonjesha babikamo ibihumyo kugira ngo bitangirika
Icyumba gikonjesha babikamo ibihumyo kugira ngo bitangirika
Inzu bahingamo ibihumyo
Inzu bahingamo ibihumyo

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka